Dr Nsanzabaganwa Monique usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatorewe uyu mwanya ku wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare, asimbuye Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi. Yatowe ku majwi 42 muri 55 y’abatoye, akazaba yungirije Moussa Faki Mahamat wongeye gutorerwa kuba Perezida.
Ku Cyumweru tariki 7 Gashyantare 2021, nibwo Dr Nsanzabaganwa yarahiriye izi nshingano atangaza ko ari umwanya mwiza ku Rwanda kugira ngo rutange umusanzu mu mavugurura y’uyu muryango yatangijwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, nyuma yo kurahira yagize ati “Ni intsinzi y’Abanyarwanda twese, twayishimiye cyane. Mu by’ukuri uyu ni umwanya u Rwanda rubonye wo gukomeza gutanga umuganda warwo mu migendekere myiza y’uyu muryango wacu.”
Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame amaze iminsi abisabwe na bagenzi be abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ayoboye imirimo yo kuvugurura imigendekere myiza n’imikorere y’uyu muryango bityo rero uyu ni umwanya wo gushyira mu bikorwa umurongo watanzwe muri urwo rwego.”
Dr Nsanzabaganwa yavuze kandi ko afite n’inshigano yiteguye kuzuza neza zijyanye n’imari, imiyoborere, imicungire y’abakozi, n’ibijyanye n’imigendekere myiza y’ibikorwa by’umuryango muri rusange.
Yagize ati “Aho rero ni ahantu twumva nk’igihugu hari inararibonye dufite twifuza kuba twasangiza abandi, nkaba nagira ngo mbwire abanyarwanda n’inshuti zacu n’ibindi bihugu gukomeza gushyigikira uyu muryango n’ibikorwa byawo.”
“Ndabyiteguye ariko kandi bizasaba kugira ubufatanye n’izindi nzego ndabyizeye rero nzabishobora.”
Uyu mwanya Dr Nsanzabaganwa yatorewe uvuze iki ku Rwanda?
Inshingano zahawe Madamu Dr Nsanzabaganwa, impuguke muri politiki zemeza ko zifite icyo zivuze gikomeye mu rwego rwa dipolomasi, ububanyi n’amahanga, kuko zigaragaza icyizere ibihugu bya Afrika bifitiye u Rwanda.
Umwe mu bagize akanama ngishwanama k’umuryango wa Afurika yunze ubumwe [AU-ECOSOCC], akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango uharanira imiyoborere myiza na demukarasi, (Governance for Africa), Nkusi Cyrus yavuze ko haba mu bubanyi n’amahanga na dipolomasi ikintu gikomeye ku Rwanda, ari icyizere Abanyafurika barufitiye.

Nkusi avuga ko Dr Monique Nsanzabaganwa ategerejwe n’akazi katoroshye mu nshingano afite haba mu bijyanye n’imiyoborere n’ubukungu bw’ibihugu n’imiryango y’uturere ibihugu bya Afrika bibarizwamo.
Ati “Nk’u Rwanda, icya mbere biragaragaza ububanyi n’amahanga bwiza, ariko na none bivuze icyizere abanyafurika bafitiye perezida wacu wamutanzeho nk’umukandida ndetse n’igihugu nk’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, iterambere, imibanire myinza, iterambere mu bukungu, ariko akaba agiye muri iriya komisiyo mu bihe bitoroshye.”
“Iriya komisiyo yagiye igira ibibazo bitandukanye, ibyo rero ni umuntu uba ubishinzwe kandi ugomba kubikurikirana.”
Nkusi anagaruka ku nyungu u Rwanda ruzagira mu ifatwa ry’ibyemezo by’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango bahereye kuri dipolomasi, kugisha inama, guhuza ibikorwa n’ibindi.
Yagize ati ’’Abaperezida bajyayo mu bintu byateguwe kandi iyo myiteguro abantu bayikora bagafata imyanzuro ya nyuma yo bazageza ku bakuru b’ibihugu kugira ngo babyemeze ni perezida na visi perezida.”
“Gusa ikindi nanone habamo ibintu byinshi , buri gihugu kiba gifite ibyemezo bashakamo kuganisha iwabo kugira ngo ibyo bifuza mu gihugu cyabo binyureho, ni abantu ba mbere bafata ibyemezo bakabigeza ku bakuru b’ibihugu.”
Ibyo wamenya kuri Dr Nsanzabaganwa
Dr Nsanzabaganwa Monique w’imyaka 50 y’amavuko agiye kuri uyu mwanya asimbuye umunya-Ghana Quartey Thomas Kwesi, wari uwuriho kuva muri 2017.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2020 nibwo u Rwanda rwatanze Kandidatire ya Dr Monique Nsanzabaganwa nk’umukandida warwo kuri uyu mwanya.
Dr Nsanzabaganwa mu 2017 yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo, kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.
Ni Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.
Yize muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y’Epfo, ibijyanye n’ubukungu, abona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu 2002, abona n’impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, mu 2012.
Ubwo yari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, nibwo amavugurura mu bucuruzi yakozwe bijyana n’amategeko anyuranye yatowe, byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byakoze impinduka zikomeye mu 2010.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!