Imwe mu mpamvu zishobora gutuma nk’inka iramburura inyana cyangwa ikimasa gifite indi sura, ahanini bijyana n’uburwayi yagize mbere ntibwitabweho bikwiye.
Ni ko byagenze no mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Manyagiro, aho inka y’umuturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gashyantare 2021, yaramburuye inyana ifite ishusho nk’iy’ingurube.
Iyi nka yabyaye ifite amezi atanu ariko yari yaratangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi ari nabwo bwatumye ibyara igihe kitaragera.
Umuvuzi w’amatungo, Gabiro Eric, wabyaje iyi nka yabwiye IGIHE ko kuramburura inyana imeze gutyo byatewe no kuba iyi nka yari yarwaye indwara y’amakore bituma iyari iri mu nda igira ibibazo.
Yagize ati “Iyi nka bajya kuyibanguriza ikimasa cyayiteye amakore ntibayiyavuza bituma iyayo yari iri mu nda igira ibibazo iza gupfiramo. Mu bigaragara yari imaze nk’iminsi 20 yarapfiriyemo iza kubyimbiramo biyitera kuvuka imeze kuriya.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko iyo nka yaramburuye bitewe n’uburwayi ndetse kuba byabaye nyuma y’amezi atanu byatumye ikirambu cyayo kigira ishusho nk’iy’ingurube.
Indi mpamvu ngo ni uko inka yari itaragera igihe cyo gufata ishusho y’inka isanzwe kuko itangira gufata ishusho no kumera ubwoya hejuru y’amezi arindwi.
Ikirambu cyavutse rero kitarageza icyo gihe, bituma kivuka mu ishusho idasanzwe kandi no gutinda hanze bishobora gutuma kibyimba.
Bishobora kubaho gake cyane ko inka yabyara inyana ifite ubusembwa bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye zituma urusoro rudakura.
Kugeza ubwo inkuru yandikwaga, imbyeyi yari imeze neza ndetse yatangiye gukurikiranwa n’abaganga ngo ivurwe indwara yari ifite n’izindi ngaruka zaba zayigezeho mu kubyara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!