Ni iby’agaciro kwita u Rwanda mu rugo: Imbamutima za David Toovey, umwe mu bahawe ubwenegihugu nyarwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Gashyantare 2021 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gashyantare 2021 iyobowe na Perezida Kagame, yahaye ubwenegihugu abantu batanu, nyuma yo kubisuzumana ubushishozi.

Mu babuhawe harimo Dale Dawson n’umufasha we Judith Dawson. Dawson ni umushoramari, akaba umuyohozi w’umuryango Bridge2Rwanda ufasha abanyeshuri bo mu Rwanda kujya kwiga mu mahanga. Ni umwe kandi mu bagiye bagira uruhare mu kuzana ishoramari mvahamaga mu Rwanda. Dawson ari mu bagize akanama ngishwanama ka Perezida Kagame.

Mu mwaka wa 2007 nibwo Dawson yashinze Bridge2Rwanda, ikigo gitanga amahirwe ku banyeshuri b’abanyarwanda, kibafasha kubona uburyo bwo kujya kwiga mu mahanga.

Yann Gwet, umwanditsi wo muri Cameroun akaba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru ndetse n’umufasha we, Sidonie Kouam Gwet nabo bahawe ubwenegihugu.

David Toovey ni undi uri mu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Azwi cyane muri gahunda ya Visit Rwanda igamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda. Ni umuyobozi w’ikigo Spruik gitanga ubujyanama mu by’itumanaho n’imenyekanishabikorwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Toovey yavuze ko yaje mu Rwanda mu 2012. Akihagera, ngo yakiriwe neza ari nabyo byatumye arushaho kuhakunda.

Yagize ati “U Rwanda rwampaye ikaze, rero ni iby’agaciro kuhita mu rugo. Nasabye ubwenegihugu kubera icyubahiro mpa u Rwanda, abaturage barwo, umuco n’indangagaciro z’iterambere. Ni icyubahiro cya burundu kuba umwe mu bagize umuryango nyarwanda.”

Toovey yavuze ko uburyo u Rwanda rwamwakiriye byamukoze ku mutima akifuza kwaka ubwenegihugu bwarwo

Ibishingirwaho mu gusaba ubwenegihugu butangwa, hashingirwa ku nyungu z’igihugu harimo kuba ubusaba igihugu kimufitemo inyungu, kandi hari ibaruwa urwego bireba rugenera urwego rubifitiye ububasha isobanura inyungu z’igihugu, zishingirwaho mu kumuha ubwenegihugu Nyarwanda butangwa, ni ukuvuga ubutari ubw’inkomoko.

Ni kimwe no ku bwenegihugu butangwa hashingiwe ku bumenyi cyangwa ku mpano byihariye, aho ababuhabwa bagomba kuba bafite ubumenyi cyangwa impano byihariye bikenewe mu Rwanda.

Hari n’ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku ishoramari cyangwa ibikorwa birambye umuntu afite, harimo kuba ubusaba “afite ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye mu Rwanda.”

Toovey akunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye bimenyekanisha ubukerarugendo bw'u Rwanda
Dawson amaze imyaka 13 afasha abanyeshuri bo mu Rwanda kujya kwiga mu mahanga
Gwet ni umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishuri ry'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .