00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushikiwabo yihanganishije Abanye-Haïti ku bwa Perezida Jovenel wishwe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yihanganishije Abanye-Haïti ku bw’urupfu rwa Perezida wabo, Jovenel Moïse, wishwe arashwe kuri uyu wa 6 Nyakanga 2021.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Mushikiwabo yamaganye ubwo bugizi bwa nabi.

Yanditse ati “Nyuma y’itangazwa ry’ubwicanyi bwakorewe Perezida Jovenel Moïse, namaganye nivuye inyuma iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi kandi nihanganishije abavandimwe be n’Abanye-Haïti bose. Muri ibi bihe bigoye, OIF yifatanyije na Haïti cyane kurusha ikindi gihe.”

Perezida Jovenel wayoboraga Haïti kuva mu 2016 yiciwe mu rugo rwe arashwe. Minisitiri w’Intebe w’agateganyo wa Haïti, Dr Claude Joseph, yatangaje ko ahagana saa Saba z’ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga, itsinda ry’abantu bataramenyekana barimo abavuga Icyesipanyolo bateye urugo rwa Perezida baramukomeretsa bimuviramo urupfu, n’umugore we, Martine Moïse akomeretswa n’isasu ariko ari kwitabwaho.

Indi nkuru wasoma: Perezida wa Haiti yishwe

Perezida Jovenel wayoboraga Haïti kuva mu 2016 yiciwe mu rugo rwe arashwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .