00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mushikiwabo yamuritse gahunda y’ibikorwa biteza imbere ubukungu muri OIF

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kanama 2021 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yamuritse porogaramu y’ibikorwa biteza imbere ubukungu muri uyu muryango, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021.

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa OIF rivuga ko iyi Porogaramu y’imyaka itanu (2021-2025), yagombaga kumurikwa mu nama ihuriza hamwe ba rwiyemezamirimo bo muri uyu muryango, yabaye ku wa 24 Kanama mu Bufaransa.

Yitabiriwe n’abahagarariye sosiyete z’ubucuruzi mu bihugu bigera kuri 20 byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.

Mu byitabiriye harimo Algérie, Wallonie-Bruxelles, Cambodge, Cameroun, RDC, Côte d’Ivoire, Djibouti, Gabon, Liban, Madagascar, Maroc, Québec, Repubulika ya Congo, Sénégal, u Busuwisi, Togo, Tunisie n’ibindi.

Louise Mushikiwabo yavuze ko nubwo ibikorwa bishingiye ku bukungu atari byo biza ku mwanya wa mbere muri OIF, uruhare rwayo rukomeye kuko uyu muryango ugirana imikoranire n’ubufatanye n’abagira uruhare mu iterambere ry’uru rwego mu bihugu binyamuryango.

Gahunda y’ibikorwa by’ubukungu muri OIF izanamurikwa mu nama yiga ku bukungu (Forum économique de la Francophonie) izaba mu Ugushyingo uyu mwaka ubwo hazaba hateranye inama ya 18 y’abakuru b’ibihugu n’aba guverinoma muri bihugu bikoresha Igifaransa, iteganyijwe kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 21 Ugushyingo 2021, i Djerba muri Tunisie.

Inama yiga ku bukungu muri Francophonie igamije gufungura urubuga ruhuriweho mu bihugu bivuga Igifaransa no kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19 no kwerekana neza amahirwe ahari.

Louise Mushikiwabo yagaragaje ko uruhare rwa OIF mu guteza imbere ubukungu rudakwiye kwirengagizwa kuko ugirana ubufatanye n'abakora mu iterambere ry'uru rwego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .