Mushikiwabo yacyeje filime yitwa ‘Lupin’ ikomeje kwandika amateka atarakozwe n’indi yo mu Gifaransa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Mutarama 2021 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Louise Mushikiwabo uyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) yishimiye intambwe filime yo mu Bufaransa y’uruhererekane yitwa Lupin ikomeje gutera nyuma yo kugera muri 10 zikunzwe cyane muri iki gihe muri Amerika, yanikiye nyinshi mpuzamahanga.

Ni mu butumwa Mushikiwabo yakurikije ubw’umukinnyi wa filime Omar Sy uri mu bakinnyi b’imena muri iyo filime, watangajwe n’uburyo byitezwe ko iyo filime zarebwa nibura n’abantu bo mu ngo miliyoni 70 mu gihe cy’iminsi 28.

Omar yanditse ati “Biratangaje. Ntewe ishema cyane no kuba Lupin ariyo filime y’uruhererekane yo mu Bufaransa kuri Netflix yakoze amateka ku ruhando mpuzamahanga. Iyo ataba mwe[avuga abakunzi bayo] ntabwo byari gupfa gushoboka.”

Mushikiwabo mu butumwa bwe yakurikije ubwa Omar Sy yashimye intambwe iyi filime yateye. Ati “Komereza aho Omar Sy. Uratangaje cyane. Netflix natwe twese twishimira filime nziza z’Igifaransa tuzakora ibirenze ibi.”

Kugeza ubu Lupin niyo filime ya mbere y’uhererekane y’Igifaransa ibashije kuza mu 10 za mbere zikunzwe muri Amerika. Yanikiye izindi zirimo iz’Icyongereza nka Bridgerton biteganyijwe ko izarebwa n’ingo miliyoni 63 na The Queen’s Gambit izarebwa n’ingo miliyoni 62.

Iyi filime yagiye hanze ku wa 8 Mutarama 2021, iyoboye izindi filime mu Bufaransa kugeza ubu, ndetse Netflix yatangaje ko mu bihugu nka Brésil, Vietnam, Argentine, u Budage , u Butaliyani , Espagne, Pologne , u Buholandi, Philippines, Suède n’ibindi byinshi hose ariyo iyoboye.

Lupin ni filime y’urwenya ya George Kay na François Uzan. Igizwe n’ibice 10. Igaragaramo Omar Sy ukina yitwa Assane Diop, Vincent Londez ukina nka Captain Romain Laugier, Ludivine Sagnier ukina yitwa Claire, Clotilde Hesme ukina nka Juliette Pellegrini n’abandi.

Reba agace gato k’iyi filime

Mushikiwabo yishimiye intambwe filime yitwa Lupin yateye ku ruhando mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .