00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Urubyiruko rwasabwe umusanzu mu micungire y’umutekano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ukwakira 2021 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira, mu Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, hatangiriye amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake, azamara iminsi itanu, yitabiriwe n’urubyiruko ruhagarariye abandi muri aka Karere ka Musanze.

Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, washimiye urubyiruko rw ’abakorerabushake avuga ko ibikorwa byabo bigaragarira buri muntu.

Yagize ati "Ubukorerabushake ni igikorwa cyose ukora utagamije inyungu ariko bikagira inyungu ku bandi. Nka Leta turabashima ni na yo mpamvu tuba twabahamagaye kugira ngo tubongerere ubumenyi tunabatume, ni mwe mbaraga z’Igihugu."

Minisitiri Gatabazi yakomeje agaragariza uru rubyiruko rw ’abakorerabushake ko ubuzima bw ’Igihugu bushingiye ku mutekano kandi ko ibikorwa byabo bigomba gusigasira uwo mutekano.

Yagize ati "Ubuzima bw’Igihugu bushingiye ku mutekano. Ibikorwa byanyu nk’urubyiruko bigomba gusigasira umutekano mu buryo bwose, mukamenya ko umuturarwanda atekanye mu buryo bwose, mukabafasha kuzamura imibereho myiza yabo."

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, yabwiye uru rubyiruko ko ari umuhuza wa Polisi n’izindi nzego. Ababwira ko ibikorwa byabo bigomba kujya byibanda ku kubungabunga umutekano w’Igihugu muri rusange.

Yagize ati "Mwebwe urubyiruko rw ’abakorerabushake muri umuhuza wa Polisi n’izindi nzego hagamijwe kugeza umutekano n’iterambere ku baturage. Ibikorwa byanyu bikwiye gushingira ku bufatanye cyane mu gucunga umutekano."

Yakomeje abagaragariza ko muri iki gihe umutekano usigaye uhungabana binyuze mu ikoranabuhanga. Yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kujya bahamya ibiriho mu gihugu kandi na bo bakifashisha ikoranabuhanga nko ku mbuga nkoranyambaga.

Urubyiruko rw ’abakorerabushake basanzwe ari abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byibanda ku mutekano w’Igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ni we wafunguye aya mahugurwa
Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye yabwiye urubyiruko ko ari umuhuza w'abaturage na Polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .