Abatawe muri yombi bafashwe ubwo bari bari mu gikorwa cyo kuruvomerera aho baruhinze mu gikari bakarutwikiriza ihema.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana yemeje ko aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’uko bahawe amakuru n’abaturage ko hari ubuhinzi bukorerwa aho hantu badasobanukiwe.
Abashinzwe umutekano bagezeyo bagasanga koko hahingwa urumogi, abakekwa bafashwe ngo bashyikirizwe ubugenzacyaha bavuga ko ari umuti w’inka.
Yagize ati " Twahawe amakuru n’abaturage, tugezeyo dusanga bahinga urumogi; Twabafashe ubu tugiye kubashyikiriza ubugenzacyaha bakorerwe dosiye"
"Turasaba abaturage kwirinda kwijandika muri ubu buhinzi kuko urumogi ari ikiyobyabwenge kandi ubuhinzi, ubucuruzi n’ikoreshwa ryaryo bihanwa n’amategeko"
Muri aka Karere ka Musanze hamaze gufatwa abantu batatu bahinga urumogi mu cyumweru kimwe gusa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!