Musanze: Abantu 18 bafatiwe mu kabari, batera amabuye inzego z’umutekano

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 12 Gashyantare 2021 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yataye muri yombi abantu 18 bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bari mu kabari gaherereye ahazwi nko Kabindi, banarwanya inzego z’umutekano bazitera amabuye ngo abafashwe badatwarwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021, nibwo mu kabari k’uwitwa Maniragaba Innocent uzwi nka Mayira wo mu Mudugudu wa Gashangiro, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze ahazwi nko ku Kabindi hafatiwe abantu bari kunywa inzoga.

Ubwo inzego z’umutekano zahageraga, bazirwanyije batera imodoka za Polisi amabuye ngo abafashwe badatwarwa. Igikorwa cyakomeje muri iki gitondo hafatwa abari banze gusohoka mu kabari.

Aba bari muri aka kabari ko kwa Mayira, ngo bishimiraga ko uyu Mayira yari atashye avuye kwigishwa kuko yafashwe none kuwa Gatandatu ushize nabwo yafunguye akabari bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Bamwe mu batuye muri aka gace ko ku Kabindi, bavuga ko nabo batewe ipfunwe n’iki cyasha bambaye kandi ko bazaharanira ko bitazongera kubabaho.

Uwitwa Uwineza yagize ati" Birababaje kuba natwe agace kacu gakoze amateka mabi yo kutubahiriza amabwiriza hakabaho no kurwanya abari kudukangurira kuyubahiriza, turakora ibishoboka buri wese abigiremo uruhare ariko ntibizongere"

Tuyizere na we yagize ati" Iyo igikorwa nk’iki cyo kutubahiriza amabwiriza kibayeho hakiyongeraho kurwanya inzego z’umutekano biba bagaragaza agace kacu nabi, turarushaho kwirinda n’ubwo ibyabaye byarangiye"

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yasabye abaturage gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko byose bikorwa ku neza yabo hagamije kurinda ubuzima.

Yagize ati “Abaturage bagomba kumenya ko Covid-19 ihari bagakurikiza amabwiriza kuko byose bikorwa ku neza yabo ngo turengere ubuzima, nibategereze bubahirize amabwiriza nihaza n’andi nayo tuzayashyira mu bikorwa ariko birinde gushyira ubuzima bwabo mu kaga".

Muri aka kabari ko kwa Mayira, hanafatiwemo inzoga yengaga binyuranyije n’amategeko z’inkorano zingana na litiro 300 ziramenwa.

Abafashwe bose uko ari 18 bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo bashyikirizwe ubugenzacyaha burebe uruhare rwa buri wese yagize muri iki gikorwa. Maniragaba Innocent Mayira we watorotse ubwo abaturage bateraga amabuye imodoka za Polisi akaba agishakishwa.

Abaturage basabwe kujya bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no kubaha inzego z'umutekano
Hafashwe n'inzoga z'inkorano
Zimwe mu nzoga abafashwe bari bari kunywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .