Mu Rwanda 68 % by’abafite ubumuga ntibakandagiye mu ishuri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Ukuboza 2017 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), yavuze ko 68 % by’abafite ubumuga mu Rwanda batakandagiye mu ishuri.

Ndayisaba Emmanuel yavuze ko mu bushakashatsi bukorwa buri mwaka n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere hajya hitabwa no ku burezi bw’abafite ubumuga kugira ngo nabo babashe kugira imibereho myiza.

Ndayisaba yabivuze kuri uyu wa Kane ubwo muri Sena inzego zitandukanye zaganiraga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amahame shingiro avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Yavuze ko nko kugira ngo umuntu abone akazi agire imibereho myiza agomba kuba yarageze mu ishuri ku buryo agira ubushobozi bwo guhatana ku isoko ry’umurimo, nyamara ngo siko bimeze ku bafite ubumuga.

Yagize ati “Mu bantu bafite ubumuga dukurikje imibare dufite muri iyi minsi aho tumaze kubashyirira mu byiciro, iyo urebye nk’abantu 68 % ntibakandagiye no mu mashuri abanza, wagerekaho abarangije wabavanga n’abo bikaba 88% kandi muzi ko uburezi ari ikintu cy’ingenzi ku bantu bose, ubwo simvuze akazi, ntiwakabona utarageze mu ishuri.”

Ndayisaba yavuze ko mu bushakashatsi bwa RGB hagiye hitabwa no ku bafite ubumuga, hajya hagaragazwa uburemere bw’ikibazo kikitabwaho ku buryo bwihariye.

Ati “Iyo ndebye ukuntu ibipimo bigenda bihinduka, umwaka ku wundi ni ukuvuga ko iyo igipimo kigagaragaye, abantu bashyira ingufu mu kugira ngo barebe ko bakizamura.”

Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu mwaka wa 2012 ryagaragje ko mu Rwanda abafite ubumuga bafite imyaka itanu kuzamura bangana na 446,453.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCDC, Ndayisaba Emmanuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza