Mu myaka isaga icumi, abanyamahanga 940 bahawe Ubwenegihugu Nyarwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Gashyantare 2021 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Imibare y’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka igaragaza ko kuva mu 2009, leta y’u Rwanda itangiye gutanga ubwenegihugu ku banyamahanga, abagera kuri 940 bamaze kubuhabwa mu gihe hari n’abandi barenga 150 bamaze gusaba bagitegereje kwemererwa.

Abaheruka ni abemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 2 Gashyantare 2021 iyobowe na Perezida Kagame, yahaye ubwenegihugu abantu batanu, nyuma yo kubisuzumana ubushishozi.

Ubusanzwe ibisabwa ku muntu usaba ubwenegihugu bitandukanira ku byiciro birimo icy’ubusaba afite inkomoko mu Rwanda ndetse n’ubusaba asanzwe ari umunyamahanga.

Ku muntu ufite inkomoko mu Rwanda asabwa icyemezo cy’amavuko, Inyandiko yemeza ko umuryango w’usaba ubwenegihugu wari utuye ahantu hazwi mu Rwanda, Ubuhamya bw’Abanyarwanda batatu bemeza ko bazi ko uwo muntu akomoka mu Rwanda.

Hari kandi inyandiko igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu(5.000Frw), adasubizwa yishyurwa ku Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro “RRA”, Amafoto abiri magufa afite inyuma hera, kandi yafashwe mu gihe cya vuba ndetse n’umwirondoro w’usaba.

U Rwanda ruri kuvugurura Itegeko ngenga rigena Ubwenegihugu Nyarwanda ndetse ku wa 9 Gashyantare 2021, Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena yemeje ishingiro ry’umushinga w’iryo tegeko.

Visi Perezida wa Sena, ushinzwe amategeko, Senateri Nyirasafari Esperance yavuze ko nyuma yo kuwemeza bazawohereza muri komisiyo nayo ikawunonosora nyuma ukazatorwa mu Nteko Rusange ukabona koherezwa muri Guverinoma ugasohoka mu igazeti ya Leta.

Muri rusange iri tegeko rishya riteganya impamvu 11 zishingirwaho mu gutanga Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa, ni ukuvuga ubutari ubw’inkomoko.

Zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana utoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana utabyaye, inyungu z’igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye, ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith yavuze ko kugeza ubu, ibijyanye n’ubwenegihugu nyarwanda bigengwa n’itegeko ngenga ryo mu 2008, ariko hashingiwe ku mavugururwa y’amategeko atandukanye na politiki y’u Rwanda n’iy’isi muri rusange, byabaye ngombwa ko rivugururwa.

Yagize ati “Birumvikana ko kuva mu 2008 kugeza uyu munsi hamaze guhinduka ibintu byinshi, amategeko yagiye ahinduka ndetse na politiki y’igihugu cyacu, ku buryo twibwiraga ko ari igihe cyari kigeze kugira ngo iri tegeko rihinduke.”

Minisitiri Uwizeye yavuze kandi ko iri tegeko rishya rije kuziba icyuho kiri mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo mu 2018, ntabwo riteganya ibyaha ndetse n’ibihano mu buryo bw’umwihariko bijyanye n’ubwenegihugu ahubwo biteganywa mu buryo bwa rusange. Yavuze ko ari ngombwa ko uyu mushinga w’itegeko ngenga uteganya ibyaha ndetse n’ibihano byabyo mu buryo bwihariye.

Minisitiri Uwizeye yavuze kandi ko hagamijwe guhuza Itegeko No 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango n’Itegeko ngenga rigenga Ubwenegihugu Nyarwanda.

Ubusanzwe Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo mu 2016, mu ngingo yaryo ya 62 riha ububasha umwanditsi w’irangamimerere bwo kwandika mu gitabo cy’irangamimerere, umunyamahanga wahawe ubwenegihugu nyarwanda amaze kubimenyeshwa n’Urwego rushinzwe gutanga ubwenegihugu nyarwanda.

Minisitiri Uwizeye ati “Ni ngombwa rero ko ibi biteganyijwe mu itegeko rigenga abantu n’umuryango bihuzwa n’itegeko ngenga rigenga ubwenegihugu nyarwanda.”

Mu bindi byitezwe muri iri tegeko rishya ni ukoroshya uburyo bwo gusaba ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko aho kugeza ubu busabwa kandi bukanatangwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Guverinoma yavuze ko uyu mushinga ugamije koroshya uburyo bwo gusaba ndetse no guhabwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko ku buryo buzajya busabirwa ndetse bukanatangirwa ku biro by’ubwanditsi bw’irangamimerere mu Rwanda.

Iri tegeko niryemezwa rizongera impamvu zishingirwaho mu gusaba ndetse no gutanga ubwenegihugu, aho abanyamahanga bafitiye igihugu akamaro hatitawe ku kigero cy’imyaka itanu bamaze mu gihugu, bazajya babuhabwa.

Muri izo mpamvu harimo guha ubwenegihugu nyarwanda umunyamahanga ufite ubumenyi cyangwa impano byihariye, ishoramari cyangwa ibikorwa birambye.

Minisitiri Uwizeye ati “Ni politiki igihugu cyacu cyafashe mu buryo bwo kongera ishoramari mu gihugu cyangwa kongera amahirwe y’abafite ubumenyi bwihariye ngo baze mu gihugu kugiteza imbere.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ikibazo cy’abanyamahanga batandukanye bari bamaze igihe kinini mu gihugu, ukabona baratuye, abandi barahaba igihe kirekire wenda barahaje ku mpamvu za politiki cyangwa izindi. Tukabona abamaze igihe kirekire basaba ubwenegihugu bakabuhabwa hagendewe ku itegeko.”

Muri iki cyiciro hari abanyarwanda baturiye imipaka n’ibindi bice birimo Akanyaru, bakunze kuvuga ko badahabwa ubwenegihugu Nyarwanda kandi binyumva nk’abanyarwanda bahamaze igihe kirekire.

Uwizeye avuga ko “Iki kibazo bari bakimaranye iminsi natwe twakibonaga, turibwira ko iri tegeko Sena nimara kuryemeza rigatangazwa mu igazeti ya leta bazasaba ubwenegihugu hanyuma bagahabwa ibyangombwa by’abanyarwanda bagatura mu buryo bukurikije amategeko.”

Mu nama yaguye ya Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye muri Nzeri 2020, Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’itangwa ry’ubwenegihugu, agaragaza ko abantu bakeneye ubwenegihugu bw’u Rwanda, badakwiye kubwimwa igihe bafite ubushake bwo gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Umuntu ashobora kwamburwa ubwenegihugu

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda ruherutse gutangaza ko kuva mu 2009, ubwo rwatangiraga inshingano zo gusuzuma no kwemera cyangwa kwanga ubusabe bw’abanyamahanga basaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, rumaze kubutanga ku bagera kuri 940, kandi hari n’ubundi busabe bugisuzumwa.

Ibishingirwaho mu gusaba ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku nyungu z’igihugu harimo kuba ubusaba igihugu kimufitemo inyungu, kandi hari ibaruwa urwego bireba rugenera urwego rubifitiye ububasha isobanura inyungu z’igihugu, zishingirwaho mu kumuha ubwenegihugu Nyarwanda butangwa, ni ukuvuga ubutari ubw’inkomoko.

Ku rundi ruhande ariko Itegeko Ngenga rishya riteganya ko umuntu wahawe ubwenegihugu Nyarwanda azajya abwamburwa, igihe bigaragaye ko yabubonye akoresheje uburiganya, amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma, cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose.

Ni kimwe n’igihe uwahawe ubwenegihugu bimenyekanye ko yari agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda cyangwa igihe imyitwarire y’uwabuhawe ihungabanya umutekano w’igihugu.

Biteganywa ko umukozi w’urwego rubifitiye ububasha uzagira uruhare mu itangwa ry’icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda butangwa mu buriganya, nabihamywa n’urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi, ariko kitarenze 10.

Naho uzihesha ubwenegihugu Nyarwanda butangwa mu buryo bw’uburiganya, nabihamywa n’urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Ni kimwe n’umuntu uzahamywa gufasha undi muntu mu buryo ubwo aribwo bwose kubona ku bw’uburiganya ubwenegihugu Nyarwanda, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Kimwe n’itegeko risanzwe, uyu mushinga w’itegeko wemera ko Umunyarwanda ashobora kugira ubwenegihugu burenze bumwe, harimo n’ubw’u Rwanda, ariko ubwenegihugu Nyarwanda ni bwo bwonyine bwitabwaho iyo hari amategeko y’u Rwanda agomba kubahirizwa.

Abafite ubundi bwenegihugu bazajya basabwa kubumenyekanisha bitarenze amezi atatu uhereye igihe babuherewe.

Uwahoze ari Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Philip Cotton, na we aherutse guhabwa ubwenegihugu Nyarwanda muri 2020
Lomami Marcel wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda ni umwe mu bahawe ubwenegihugu nyarwanda mu minsi ishize
Birirumwami Darlène ni umwe mu bahawe ubwenegihugu Nyarwanda mu 2020
Bamwe mu banyamahanga bahawe ubwenegihugu nyarwanda mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .