Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MTN Group, rigaragaza ko iyi sosiyete yatanze iyi nkunga nk’umusanzu wo gushaka inkingo ku mugabane w’Afurika ukomeje kuzahazwa na Coronavirus.
Rigira riti “Ni inkunga yo gufasha muri gahunda yo kubona inkingo, dukorana n’ikigo cy’Afurika gishinzwe indwara zibyorezo, CDC, n’itsinda ry’Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe iby’inkingo, AVATT.”
Biteganyijwe ko iyi nkunga izifashishwa mu kugura inkingo za Covid-19, zingana na miliyoni 7 ndetse n’ikiguzi cyo gutanga izo nkingo mu bihugu bitandukanye by’Afurika, hitawe cyane ku bakozi bo muri serivise z’ubuzima.
Muri iri tangazo MTN ivuga ko izakomeza ubufatanye mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage no kwita kuhazaza ha Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!