MTN igiye guhugura abakozi bayo ku kurwanya iterabwoba ryifashisha ikoranabuhanga

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 Mata 2021 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’itumanaho ya MTN, Ishami ry’u Rwanda iri gutegura amahugurwa ku bayobozi bayo, agamije kubigisha kurwanya ibikorwa byo kohererezanya amafaranga kuri konti rwihishwa no gutera inkunga iterabwoba mu buryo bw’amafaranga.

Uko ikoranabuhanga rigenda rikura ni ko n’ibyaha birishingiyeho bigenda byiyongera. Guhererekanya amafaranga rwihishwa kuri za konti ziri muri za banki zitandukanye cyane cyane izo mu gihugu n’izo hanze ni kimwe mu bimaze gufata indi ntera; ndetse ni nabwo buryo bukoreshwa kenshi n’abijandika mu bikorwa byo gutera inkunga abakora iterabwoba.

Hari n’ababikora bagamije kunyereza imisoro bagombye kwishyura.

MTN Rwanda nk’imwe muri sosiyete igira na serivisi zo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe Mobile Money akaba yanajya kuri konti zo muri banki, yafashe gahunda yo kurwanya ibyo byaha ibinyujije mu guhugura abayobozi, nabo bakazahugura abandi bakozi, bityo bikirindwa ariko n’igihe bibayeho bakamenya uko bahangana nabyo.

Mu itangazo iyo sosiyeye yashyize ahagaragara, yagize iti “Intego ni ukugira abakora mu ikoranabuhanga rihererekanya amafaranga bafite ubumenyi bwo kumva neza icyo guhererekanya amafaranga rwihishwa no gutera inkunga iterabwoba bivuze. [Hanyuma] bakamenya ngo kubirwanya.”

MTN Rwanda yasobanuye kandi ko hagamijwe ko abazahugurwa bagira amakuru yimbitse mu kurwanya ibyo byaha kugira ngo bazabyitwaremo neza, ndetse bakamenya kubikora ku rwego mpuzamahanga cyane ko iyo sosiyete ikorera mu bihugu bitandukanye.

Amahugurwa anagamije kuzabafasha kurushaho kumva neza ibyago biri muri uko kurwanya ibyo byaha bakamenya ingamba zikwiye gufatwa mu guhangana nabyo, kumenya neza abakiliya n’iby’ibanze kuri kuri bo, ndetse n’ibyago bishobora kuvuka mu gihe cyo kumenyekanisha uketsweho ibikorwa nk’ibyo.

Abazahugurwa bafite amahirwe yo kuzaba bashobora kubaka uburyo bwihuse kandi bwuje udushya bwo kurwanya ibyo byaha kuko bazaba bujuje ibisabwa bityo sosiyete igakomeza gukura.

Bazaba bashobora kuzana impinduka mu buryo bwo kurwanya ibyo byaha, bafite ubushobozi bwo kubitahura no kubirwanya ku rwego mpuzamahanga kandi banafashe mu guhugura abandi bakozi b’iyo sosiyete.

MTN Rwanda yatangaje ko irimo gushakisha abazahugura abo bayobozi bayo ku ikubitiro.

Ushaka guhugura agomba kuba asanzwe azi uko batanga amahugurwa kuri izo ngingo, ndetse akagaragaza umubare mbumbe w’amasaha yatanzemo amahugurwa nk’ayo bigatanga umusaruro mwiza.

Agomba kuba afite impamyabumenyi itari munsi y’iy’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), kandi akaba yarahawe isomo ry’ubunyamwuga rijyanye no kurwanya ibyo byaha mu kigo kizwi ku ruhando mpuzamahanga. Hejuru y’ibyo, usaba agomba kuba afite uburambe mu gutanga amahugurwa nk’ayo burengeje imyaka itanu.

Gutanga ubusabe ni ku wa 7 Gicurasi 2021, ukabanza kuvugana n’abashinzwe imitangire y’amasoko muri MTN Rwanda kuri email ya [email protected] cyangwa ku mirongo ya telefoni ikurikira: (+250) 788313124 na (+250) 788312651.

Amahugurwa agamije kuzafasha abakozi ba MTN Rwanda kurushaho kumva neza ibyago biri muri uko kurwanya ibyo byaha bakamenya ingamba zikwiye gufatwa mu guhangana nabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .