Miss Tumukunde yatangiye gushishikariza abakobwa kutaryumaho mu gihe bahohotewe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Mutarama 2021 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Anderson Nid Tumukunde, umukobwa umurika imideli, akaba umuririmbyi ndetse wabaye Miss Mukwa’s 2014, irushanwa ribera muri Zimbabwe , yatangije gahunda yo guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu mukobwa ubusanzwe afite gahunda yo guteza imbere igitsinagore ariko cyane cyane anyuze mu bakobwa bakiri bato.

Yabwiye IGIHE ko yatangiye ubu bukangurambaga nyuma y’aho yagiye abona ko ari ngombwa kandi nk’umuntu ushaka kuvuganira rubanda akaba abona byaba ari byiza akoze ibintu nk’ibi.

Ati “Muri Guma mu rugo ihohoterwa mu ngo ryariyongereye nkurikije ubushakashatsi nakoze ku bwanjye. Ni byiza kujya twegera abo dukunda tutitaye ku byishimo tubona bafite bigaragarira inyuma. Nkanjye nshaka gushishikariza urubyiruko cyane cyane ruhura n’ibibazo nk’ibi kuvuga.”

Yavuze ko ntaho kuba yarahagurukiye ubu bukangurambaga bihuriye n’ibivugwa ko byamubayeho mu ntangiro z’uyu mwaka, aho amakuru avuga ko nyirarume yari agiye kumwica ndetse akamwirukana mu rugo mu gihe cya Guma mu rugo.

Ati “Ntekereza ko ari umuhamagaro wanjye, ariko n’umuhamagaro wa buri wese guhaguruka bakavuga ku biba mu by’ukuri mu muryango nyarwanda tutagize abo dukingira ikibaba. Ni umugayo kuba mu 2021 abantu bakorerwa ihohoterwa. Ese waba uri kwiyubaha mu gihe uri kureka abandi bakakubahuka ?”

Yakomeje agira ati “ Ntabwo byoroshye kuba wabivuga mu gihe uri kubinyuramo. Ihohoterwa iryo ariryo ryose ntabwo riba ritunguranye, kandi akenshi rikorwa n’umuntu twubaha cyangwa dukunda. Iyo ritangiye, ntabwo ubimenya ko riri kuba.”

Avuga ko kugira ngo haze impinduka mu gisekuru cy’ahazaza ndetse gihindure imiterereze ari uko abantu bareka gukomeza kugendera ku mico y’abakurambere yo guceceka ikintu nk’iki.

Ati “Icyo dukeneye ni ukuganiriza abantu tukabavanamo imyumvire bashyizwemon’abatubanjirije cyane iyo bigeze ku bakobwa bato. Tugomba kuvuga kugira ngo ibintu nk’ibi bicike. Vuga ibyakubayeho cyangwa ibyabaye ku muturanyi. Gukomeza gukangurira abantu nk’ibi bishobora kugaragara nk’ikintu gisanzwe ariko ni ingenzi.”

Uyu mukobwa avuga ko kuri we kubaka ubushobozi no guteza imbere abagore, bishingira ku kuba yishyira akizana avuga ibimurimo.

Anderson Nid yasoje amashuri yisumbuye umwaka ushize. Afite ikamba rya Miss Mukwa’s yahawe mu 2014 muri Zimbabwe rihatanirwa n’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 baba biganjemo abiga mu mashuri yisumbuye.

Yanatwaye irushanwa ry’umuririmbyi uhiga abandi ubwo yigaga muri Uchai Chinese school. Mu 2016 yabonye igihembo nk’umuririmbyi urusha abandi yiga mu ishuri rya École Thérèse-martin, icyo gihe yaririmbye indirimbo yitwa “I will always love you” ya Whitney Houston na “No one” ya Alicia Keys.

Yahimbye indirimbo ye ya mbere mu 2016 yise “I wanna know you” yo guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo yanditswe nawe itunganywa na Niz Beat.

Anderson Nid ufite imyaka 19 y'amavuko yatangiye gushishikariza abakobwa kudahishira ihohoterwa bakorerwa
Anderson ashaka guhanga n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irindi iryo ariryo ryose rikorerwa mu ngo
Mu mwaka wa 2014 Tumukunde yatwaye ikamba mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Mukwa muri Zimbabwe

Uyu mukobwa ajya agerageza kuririmba

Amafoto: Komedza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .