Minisitiri Nyirasafari yasabye uruhare rw’imiryango itari iya leta mu gukemura ibibazo byo mu miryango

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 17 Gashyantare 2018 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yasabye imiryango itari iya leta by’umwihariko abanyamadini kurushaho gukemura ibibazo biri mu miryango kuko ari yo shingiro ry’iterambere.

Mu ruzinduko yakoreye mu Karere ka Musanze rugamije kurebera hamwe ingamba zo kureba uko ibibazo bikigaragara mu miryango byabonerwa ibisubizo, yasabye imiryango itari iya leta kugira uruhare mu gukemura ibi bibazo.

Yagize ati “Ibibazo hirya no hino mu miryango birahari, dukwiriye gushaka uko byakemuka ku bufatanye n’inzego zose by’umwihariko amadini kuko afite uruhare runini mu guhindura umuryango, mu buhamya butangwa iyo umuryango uri mu makimbirane ntiwagera ku iterambere ariko iyo avuyemo gutera imbere birihuta, mujye mukwirakwiza ubu butumwa nka za ntumwa 12 zakwirakwije ivanjili ku isi yose.”

Minisitiri Nyirasafari yakomeje asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho kumva neza no gushishikariza abanyarwanda gahunda zigamije ineza y’abaturage.

Ati “Abayobozi kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku midugudu ndetse n’abafashamyumvire dukwiye kumva izi gahunda kuko ziba zatekerejweho hagamijwe ineza y’abaturage, abaturage bo nta n’ikibazo bateye ahubwo twe dushyigikiye izi gahunda nta kabuza n’abaturage barazumva kandi murabizi mu mugoroba w’ababyeyi, mu muganda naho hatangirwa ubutumwa. Icyo tugomba gukora ni ukurwana n’ikibazo gitera amakimbirane hagamijwe kubaka umuryango muzima.”

Pasitoro Matabaro Mporana Jonas wo muri Restoration Church yemeza ko amadini afite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kandi ko kubaka umuryango uboneye ari inshingano zibareba.

Ati “Twe nk’amadini dufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, tugomba kubaka umuryango muzima uzira amakimbirane kugira ngo n’iterambere rirambye rigerweho ndetse Yesu ubwe yigishije kubana mu mahoro, ibi si ibya leta gusa ahubwo aha niho dukwiye guhera tukamenya koko niba n’ibyo twigisha bikemura ibibazo by’abakirisito.”

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri Minisitiri Nyirasafari yanasuye ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umuryango birimo Ibigo mbenezamikurire y’abana bato, amatsinda y’abagore n’abagabo, Isange One Stop Center n’ibindi.

Minisitiri Nyirasafari yasuye ibikorwa bitandukanye by'iterambere by'abagore
Minisitiri Nyirasafari atanga ubutumwa bwo gukemura ibibazo byo mu miryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza