Minisitiri Gatete yasobanuriye abadepite impamvu leta yafashe inguzanyo y’umuhanda Ngoma-Nyanza kandi ihenze

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Kanama 2017 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ryemera kwemeza amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 75.9€ hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’Ikigega gishinzwe iterambere mpuzamahanga (International Development Association, IDA), banagaragaza impungenge ko iyo nguzanyo ihenze ku nyungu ya 2.85%.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuwa 5 Kamena 2017, y’inguzanyo izishyurwa mu myaka 21 izubaka umuhanda ureshya n’ibirometero 66.6 wa Kibugabuga-Nshinga- Gasoro, igice kimwe cy’umushinga wo kubaka umuhanda w’ibirometero 199 wa Ngoma-Nyanza.

Icyo gice cyaturutse mu mafaranga yagenewe imishinga y’ubwikorezi yo mu bihugu bikikije ikiyaga cya Victoria, andi angana na miliyoni $65 akazatangwa n’u Buyapani, leta y’u Rwanda yo ikazashyiraho miliyoni 23$.

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver yavuze ko iyi nguzanyo bayatse mu bice bibiri bitewe n’uko iyatanzwe na IDA yari ihenze cyane.

Depite Mporanyi Theobald yashimye uburyo iyi nguzanyo izafasha u Rwanda mu buhahirane n’u Burundi na Tanzania, ariko abaza impamvu leta yafashe iyi nguzanyo kandi inyungu iri hejuru cyane.

Yakomeje agira ati “Mu ngengo y’imari muri komisiyo hari aho twigeze gusoma tureba amadeni igihugu gifite, tunavuga ko tudashobora gufata ideni rirenze 1.5%. Aha byatumye nibaza impamvu guverinoma yahisemo gufata iyi nguzanyo, mwatubwiye inyungu irimo birumvikana, ariko nabwo umuntu yakwibaza, nta bandi twari dufite bashoboraga kuduha inguzanyo iri munsi y’aya mafaranga ko ari menshi?”

Depite Gatabazi na we yavuze ko yagize impungenge ku nyungu yatswe kuri iyo nguzanyo, anabaza aho ibiganiro bigeze n’u Buyapani ngo bitange amafaranga azatuma umuhanda Ngoma-Nyanza wuzura.

Minisitiri Gatete yavuze ko aho u Rwanda rwari rumaze kugera aho rwagombaga guhabwa ku mafaranga y’ibihugu bimaze gutera imbere, adahendutse cyane nk’asanzwe atangwa na IDA ku bihugu bikennye.

Yakomeje agira ati “Kuri iyi nshuro, tumaze kuganira ni yo mpamvu twageze kuri kiriya giciro. [Ariko] buriya iyo ufashe ku nyungu ya 2.85%, ugafata igihe cyo kutishyura cy’imyaka icyenda, ugafata ko ari imyaka 21 yo kwishyura, birenda kungana n’amafaranga tuvana muri Exim Bank y’u Bushinwa, kuko yo ni kuri 2% n’imyaka 5 yo kutishyura, [ukazayishyura] mu myaka 20. Iyo turebye muri gahunda zacu dusanga byenda kungana.”

“Ariko twe twaravuze ngo biraduhenda cyane, reka duhuze aya mafaranga n’ay’Abayapani. Ay’abayapani yo ni igihe kirekire, ni imyaka myinshi ariko tukanayabona hafi kuri 0.1%, noneho wabishyira hamwe ukabona inguzanyo ihendutse y’igihe kirekire.”

Minisitiri Gatete yavuze ko mu mishinga y’ibihugu bihurira kuri Victoria hari harabariwe miliyoni zigera kuri $500, Uganda ifitemho miliyoni $125, Tanzania ifite miliyoni $205 na ho u Rwanda rukagiraho miliyoni $81, rwiyemeza kuyabyaza umusaruro.

Yakomeje agira ati “Ayo twari dufiteho ubushobozi imbere mu gihugu yari yarashize, twari twarageze ku mafaranga agera kuri miliyoni $830 mu myaka itatu, ariko mu gihe yashize turavuga ngo reka twifashishe n’ay’imishinga y’akarere.”

Yavuze ko ubusanzwe kubona amafaranga bitaba byoroshye, atanga urugero ku buryo byabanje kugorana kubona amafaranga yo kubaka umuhanda Huye-Kibeho nubwo yaje kuboneka.

Mu gihe igice kimwe cy’amafaranga kizubaka umuhanda wa Ngoma-Nyanza yamaze gutangwa na IDA, Abayapani bazatanga igice gisigaye nabo ngo bazayasinya muri Nzeri.

Minisitiri Gatete yavuze ko hatanzwe amasoko ku buryo umushinga nuramuka wemewe hazafungurwa amabaruwa harebwa uwatsinze muri Nzeri, mu Ukuboza uwatsindiye isoko agatangira akazi.

Biteganywa ko umuhanda uzaba urangiye mu myaka ibiri, ariko ikigo kizawubaka kizawukurikirana mu myaka itatu, hakaziyongeraho umwaka umwe wo gushimangira ibyakozwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza