Ibi yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 mu muhango w’ihererekanwabubasha hagati y’uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred na Guverineri mushya Gasana Emmanuel.
Minisitiri Gatabazi yagarutse ku bijyanye n’uburyo umuyobozi mwiza akwiriye gutanga serivisi zinoze ku muturage, yibutsa abo mu nzego z‘ibanze ko bakorera abaturage nta mpamvu yo kubasiragiza babaha serivisi mbi.
Ati “ Turabivuga mu magambo ariko wagera aho serivisi zitangirwa ugasanga abenshi siho turi, ari ba Meya abenshi siho bari, kugira ngo umuyobozi asinye muri iki gihe bisigaye ari ibibazo, uko serivisi zigenda zegerezwa abaturage ziri kugenda zijya mu maboko y’abantu tutibuka kugenzura ngo turebe ibyo bahaye abaturage.”
Minisitiri Gatabazi yavuze ko abashaka serivisi zo kwandikisha abana, izo kuvurwa, serivisi z’ibyangombwa cyangwa iz’abaturage bashaka gutangiza ubucuruzi ndetse n’izijyanye no kwaka ibyangombwa byo kubaka ngo bose usanga bagisiragizwa kugeza ubwo bamwe na bamwe banakwa ruswa.
Ati “ Iyo ruswa twe dusuzugura tukayita ntoya nk’abayobozi tugereranyije n’ubushobozi twe dufite, ariko iyo ruswa iba ari nini ku muturage wayatswe, niba wowe ibihumbi icumi bitakunanira ariko umuturage ashobora no kumara ukwezi atarabona amafaranga 500 Frw rero yaza kwaka serivisi ukayamwaka uba umuhemukiye.”
Yakomeje avuga ko iki kibazo agiye kugikurikirana akakiganiraho n’izindi nzego batagica hejuru ngo nibiba na ngombwa inzego z’umutekano zibikurikirane zibimenye neza abakora nabi babihanirwe.
Ati “ Hari abajya kwaka serivisi bakababwira ko network zabuze n’ibindi, utuntu duto nkutwo tubwirwa abaturage kuki tutabwirwa abayobozi bashaka serivisi ? Twe iyo tugiye gushaka serivisi kuko turi ba Meya, ba Guverineri serivisi tuzibona byihuse, ariko umuturage wazindutse mu gitondo saa kumi n’imwe akageza saa Sita atarahabwa serivisi.”
Minisitiri Gatabazi yibukije abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko akazi kabo ari uguha umuturage serivisi nziza kandi ko bakwiriye kubizirikana bakazitanga batizigama.
Yasabye Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba Gasana Emmanuel kuzana imikorere mishya kugira ngo umuturage abone serivisi nziza zimuhindurira ubuzima.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!