Mininfra yemeje ko umwaka wa 2018 uzarangirana no gukemura ibibazo by’ingurane bimaze igihe kirekire

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 19 Werurwe 2018 saa 07:06
Yasuwe :
1 0

Iyo ahantu runaka hatoranyirijwe kubakwa ibikorwa by’inyungu rusange cyangwa hagenewe gukorerwa ikintu runaka ariko uhatuye akaba adafite ubushobozi bwo kugikora biba bishoboka ko yimurwa ariko abanje guhabwa ingurane z’imitungo n’ibikorwa yari ahafite.

Hari n’igihe bidasaba ko umuturage yimuka mu gihe igikorwa gikenewe bigaragaye ko kizafata igice gito cy’ubutaka bwe ariko nab wo arishyurwa keretse igihe yavogereye igishushanyombonera cy’ibyahateganyirijwe.

Ahanini iyubakwa ry’imihanda, ibikorwaremezo by’amashanyarazi ni byo bikunze gutuma abaturage basabwa kwimuka cyangwa kureka gukorera aho bari basanzwe bakorera.

Itegeko rigenga ibijyanye no guhabwa ingurane riteganya ko hagenwa agaciro k’ibyo umuntu yari atunze bigiye kwangizwa mu gihe nyirabyo atanyuzwe akaba ashobora gushaka abandi bagenagaciro be bakabisubiramo.

Iyo ibiciro bimaze kumvikanwaho umuturage arishyurwa agahabwa amezi atatu yo kwimuka aho yari atuye cyangwa yakoreraga hakabona gushyirwa ibikorwa by’inyungu rusange.

Mu bice bitandukanye by’igihugu hakunze kumvikana abaturage bagaragaza ibibazo byo kutishyurwa ingurane z’imitungo yabo kandi barimuwe, abandi bagahabwa amafaranga make adahwanye n’agaciro k’ibyo baribatunze, ndetse hakaba n’abimurwa shishi itabona.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, aherutse kugirana KTradio, yatangaje ko ku bufatanye n’ibigo birimo Ikigo igikwirakwiza amazi, icy’amashanyarazi, igishinzwe imihanda, hari gahunda yo kurangiza ibibazo by’ingurane bahereye ku bimaze igihe kirekire.

Yagize ati “ Hari gahunda zo kurangiza ibibazo bimaze igihe kinini mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 kandi abaturage bagiye babimenyeshwa ariko hari ingamba z’uko uko bigenda byigira imbere abantu barushaho kubikora neza.”

“Muri buri kigo gishamikiye kuri Minisiteri y’Ibikorwaremezo dufite gahunda zo gukemura ibyo bibazo byose bimaze igihe kinini. Ufite ikibazo niyandikire Akarere nikatamusubiza yandikire Intara, nitamusubiza natwe atwandikire.”

Uwihanganye yavuze ko Minisiteri y’Ibikorwaremezo iriho ishyiraho ikoranabuhanga rizajya rifasha mu gukurikirana ibibazo by’abaturage nyuma yo gukora igenagaciro ry’imitungo yabo.

Yagize ati “Turimo turashyiraho ikoranabuhanga aho umuntu ashobora gushyira nimero y’indangamuntu akamenya aho dosiye ye igeze; iyo porogaramu iri gukorwa. Niba hari umuntu warenganyijwe hari uburyo bwo kwakira ibibazo by’akarengane; twiteguye kubyakira kandi tukabikemura.”

Yavuze ko hari ababona ibikorwaremezo bije bakazamura ibiciro kugira ngo babone inyungu nyinshi abandi bakavugurura inzu zabo n’abafatanya n’abakozi ba Mininfra hakazamo ruswa mu by’ingurane ariko byose ngo bizagenda bikemuka.

Yasobanuye ko kwimura umuntu ku ngufu bitemewe kandi urengeje amezi atatu atarishyura abaturage baba bemerewe gusubirishamo igenagaciro.

Ibindi bibazo byagaragajwe muri iki kiganiro ni abahabwa akazi muri gahunda za VUP bagatinda kwishyurwa kandi kaba kahawe abaturage batishoboye ngo kabafashe kuzamura imibereho yabo hakiyongeraho n’abakorera ba rwiyemezamirimo bakabambura.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ningabire Yves Bernard, yatangaje ko barimo kuvugurura imikorere n’inzira ndende amafaranga yanyuragamo mbere y’uko agera ku muturage kuko ari byo byatumaga atinda.

Abaturage bakozemo baba bagomba kwishyurwa mu minsi 15 kugira ngo babashe gukomeza kwiteza imbere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza