Mineduc yashimiye Ndayisaba watangije ibikorwa byo kwibuka abana bazize Jenoside

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 Mata 2018 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Umuryango ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’ mu kwibuka mu buryo bwihariye abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iwusezeranya kuwushyigikira kugira ngo ibikorwa byawo bikomeze kugera hirya no hino mu gihugu.

Umuryango wa Ndayisaba Fabrice Foundation watangijwe na Ndayisaba Fabrice mu 2009 ugamije kwigisha abana bato indagagaciro n’umuco binyuze mu mupira w’amaguru.

Kuva mu 2011 yatangije ibikorwa byihariye byo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mata 2018, ibi bikorwa bikaba byabaye ku nshuro ya munani aho abana bo muri uyu muryango bari kumwe n’ababyeyi na Miss Rwanda Iradukunda Liliane, basuye urwibutso rw’i Nyanza ya Kicukiro.

Abarwitabiriye basaga 200 batangiriye kuri IPRC Kigali (yahoze ari Eto Kicukiro) barusoreza ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Nyanza bibuka inzira y’umusaraba Abatutsi bakoze bashorewe n’Interahamwe zigiye kubica.

Nyuma basuye ibice bitandukanye by’uru rwibutso rushyinguyemo abasaga ibihumbi 11 basonaburirwa ubugome bw’indengakamere Jenoside yakoranywe n’uburyo ingabo zari iza RPFzabashije kugira abo zirokora zibakuye mu menyo y’Interahamwe zari zifite umugambi wo kubamara.

Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri yisumbuye, Uwimana Augustin, yashimiye Ndayisaba ku gitekerezo cyiza yagize cyo gufasha abana bato kwibuka bagenzi babo bari mu kigero kimwe bishwe muri Jenoside.

Yagize ati “Mu by’ukuri Minisiteri y’Uburezi ifata iki gikorwa cyabaye uyu munsi nk’igikomeye cyane mu rwego rwo kubaka Umunyarwanda muzima. Ni igikorwa kiba gitangiriye mu bana bato cyane kandi abo bana bari mu nshingano zacu nka Mineduc zo kubarera bakavamo Abanyarwanda bafite indangagaciro kandi bazi ubwenge.”

Yakomeje agira ati “Iyo rero haje umufatanyabikorwa nk’uyu [Ndayisaba Fabrice Foundation] ni ikintu twishimira kuko agera ku bantu benshi natwe bikatworohera gukwirakwiza bwa butumwa bwiza. Hari uburyo dusanzwe dukorana na Ndayisaba tumuha inkunga mu bitekerezo n’izindi ntavuga ubu ariko no kuba Minisiteri yanyohereje kuyihagararira uyu munsi ni inkunga kandi tuzamomeza kumuba hafi cyane.”

Ndayisaba na we yashimiye abantu batandukanye bakomeje kumuba hafi kuva yatangira ibi bikorwa barimo Se umubyara, IPRC Kigali yamuhaye aho akorera, Polisi y’u Rwanda by’umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame watumye Abanyarwanda bongera kubana mu mahoro akanayobora urugamba rwo kongera kubaka igihugu kikaba icyitegererezo no mu mahanga.

Miss Rwanda Iradukunda Liliane we yasabye abakiri bato gukoresha neza imbaraga zabo mu buryo bwubaka igihugu bakirinda, bakigira ku makosa yakozwe na bagenzi babo mu 1994 bashutswe bakaba ibikoresho by’ubuyobozi bubi bigatuma bishora mu bikorwa bibi bya Jenoside.

Urugendo rwo kwibuka rwatangiriye muri IPRC Kigali aho Abatutsi bari bahungiye bakahakurwa n'interahamwe zikajya kubicira i Nyanza ahubatswe urwibutso
Abana bato bateze amatwi amateka ya Jenoside yahitanye Abatutsi abasaga miliyoni
Abana bo muri Ndayisaba Fabrice Foundation batanze ubutumwa bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka u Rwanda rubereye bose
Abana nabo bahaye icyubahiro bagenzi babo bazize Jenoside mu 1994
Ahari urukuta rwanditseho amazina y'Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro
Bacanye urumuri rw'icyizere
Hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside
Hari n'ababyeyi bifatanyije n'Umuryango wa Ndayisaba Fabrice Foundation mu kwibuka abana n'ibibondo bazize Jenoside
Miss Rwanda Iradukunda yashimiye Ndayisaba ku gitekerezo cyiza yagize
Ndayisaba Fabrice n'itsinda rimufasha gutegura ibikorwa byo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ndayisaba Fabrice, Miss Rwanda Iradukunda na Uwimana Augustin ukora muri Mineduc bashyira indabo ku mva y'abazize Jenoside
Umukozi w'urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro asobanura uko interahamwe zishe Abatutsi n'uko Ingabo zari iza RPF zaje kugira abo zirokora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza