Minagri igiye gufunga inzu zimwe zicururizwamo inyama i Kigali

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko igiye gufunga burundu zimwe mu nzu zicururizwamo inyama mu Mujyi wa Kigali nyuma yo gusanga hari byinshi zitujuje.

Isuzuma ryakozwe n’ishami rya MINAGRI rishinzwe igenzura ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ryagaragaje ko inzu zicururizwamo inyama zibarirwa kuri 7,8% mu Mujyi wa Kigali, zubatswe ahantu hatemewe.

Iri suzuma ryakozwe mu mwaka ushize wa 2017, rikorerwa ku nzu 114 zicururizwamo inyama.

Inzu zizafungwa zirimo izubatse hafi ya ruhurura, izubatse hafi y’aho bogoshera (Salon de Coiffure) ahari ivumbi n’ahandi hatemewe.

Ikindi isuzuma ryagaragje gihangayikishije, ni uko inzu 34 % gusa ari zo basanze zicuruza inyama zifite ibyangombwa by’aho zaturutse hazwi, bivuze ko 66% by’inyama zicuruzwa aho ziva hatazwi.

Amabagiro yemewe mu Mujyi wa Kigali, ni irya Nyabugogo na Kabuga.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe igenzura ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri MINAGRI, Uwumukiza Béatrice ubwo hamurikwaga ibyavuye muri iryo suzuma kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko bakoze igenzura bagamije kwereka buri mucuruzi ibyo atujuje, banarengera ubuzima bw’abagura inyama.

Yavuze ko ubwo bagenzuraga hari inzu zicuruza inyama bahitaga bafunga ariko ngo hari n’izindi zizafungwa nyuma y’iri genzura.

Yagize ati “No muri iryo genzura aho twabonaga hari ibibazo bikabije twahitaga dufunga; hari n’abaciwe amande. Hari aho bavuze habagirwa amatungo aba yaturutse ahantu hatazwi, rimwe na rimwe hari igihe baba banayibye. Abo babagira inka hasi kandi ntabwo byemewe, ibyo bigomba guhita bicika. N’ibindi bikora ku buzima bw’abantu ako kanya tubona ko bifite ingaruka ku buzima bigomba guhita bicika.”

Uwumukiza yakomeje avuga ko nk’abacuruzi b’inyama bagaragaweho gucuruza izidafitiwe ibyangombwa badakwiye kwihanganirwa.

Ati “Nk’ibyo byo gutanga inyama tutazi aho zaturutse , nta bwo twavuga ngo turagiha amezi runaka, bigomba gucika. Kwakira inka zipfushije ntitwavuga ngo turabiha amezi.”

Bamwe mu bacuruzi bagaragaje ko ari amakosa kuba bacuruza inyama kandi hari ibyo batujuje, icyakora banagaragaza ko hari bimwe mu bikoresho basabwa badashobora guhita babonera ubushobozi.

Ntawizera Léonidas, umucuruzi w’inyama wo mu Murenge wa Jabana yagize ati “Batworohereze, barebe imashini ikata inyama amafaranga irimo kugura, iya make ni miliyoni n’ibihumbi 200, ese abantu ducuruza inyama mu Mujyi wa Kigali twese dufite ubwo bushobozi? Numva badushyira mu byiciro bitewe n’abo umuntu akorera ndetse n’aho akorera.”

Abacuruzi kandi basabye ko bahabwa umwanya uhagije bagashaka ibikoresho byose babura, aho guhita bafungirwa.

Icyakora Bayavuge Felix, Umuvuzi w’amatungo mu Karere ka Nyarugenge we yasabye ko nta kujenjeka gukwiye ku bantu bacuruza inyama zishobora guhitana abaturage.

Yagize ati “Ndumva nta kintu cyo gutegereza ngo reka duhe umuntu ucuruza inyama zanduye abanze yigishwe. Hari inyama ushobora kubonera make, kandi buri muntu aza agura inusu, ikilo, iyo nka ikaza kuribwa n’abantu 500. Iyi nka ikaba ifite indwara ishobora kwica cyangwa kwangiza ikazamwica mu myaka itanu, ndumva ufite inyama zidafite icyangombwa adakwiye kubanza kwigishwa ahubwo yagatangiriwe hafi ntakomeze kuroga abantu.”

Muri iri suzuma kandi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko yasanze uretse kuba hari ahacururizwa inyama ahadakwiriye, inzu z’inyama 24.5 % ntizujuje ubuso busabwa (bugera nibura kuri metero kare 20).

Bagaragaje ko abacuruzi b’inyama bangana na 57.8% ari bo bafite iminzani yabugenewe, 94.7% bafite frigo zemewe naho 60.1% bafite utubati twerekanirwamo inyama.

Mu bakora ubu bucuruzi kandi 22.3% ni bo bafite imashini zikata inyama, bivuze ko 77.7 % bazikatira ku giti kandi bitemewe.

Abacuruzi 47.7% ni bo bafite ibyuma bizana umuyaga (ventilateur) byirukana isazi, abandi usanga bateramo imiti yica udukoko kandi ntibyemewe. Abafite uburyo bwo gukaraba intoki ni 62%.

Isuzuma ryagaragaje ko abasanzwe bafite ibyangombwa ko bisuzumishije indwara zandura ari 28.9%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza