00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Michel Bakuzakundi wakekwagaho uruhare muri Jenoside yaguye mu Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kamena 2021 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Michel Bakuzakundi wakekwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaguye mu Bufaransa ataragezwa mu nkiko ngo akurikiranwe ku byaha yashinjwaga.

Umuryango ‘Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR)’, uharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha, watangaje ko wamenye amakuru ko Bakuzakundi yapfuye tariki 8 Kamena 2021, akagwa mu bitaro byitiriwe Jacques Monot de Montivilliers biri i Havre mu Bufaransa.

Kuwa 23 Ukwakira 2017 nibwo CPCR yari yatanze ikirego isaba ko Michel Bakuzakundi akurikiranwaho uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, by’umwihariko ibyo akekwaho kuba yarakoreye i Remera mu mujyi wa Kigali.

Itangazo CPCR yashyize hanze, rigaragaza ko kuba Bakuzakundi apfuye ataburanishijwe ari igisebo ku butabera bw’u Bufaransa, kuko bwakunze kugenda biguru ntege mu kuburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo muryango wavuze ko bitatungurana hagize abandi bapfa bataraburanishwa dore ko abenshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside bari muri icyo gihugu barwaye cyangwa se bageze mu zabukuru, ku buryo badakurikiranwe vuba byaba ari ikibazo ku butabera.

Bakuzakundi ni umwe mu bantu bashakishwaga na Polisi Mpuzamahanga, bashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi kuwa 16 Mutarama 2008.

Bakuzakundi Michel, yari umuyobozi mukuru w’uruganda rukana impu (SODEPARAL) mu gihe cya Jenoside, akaba akomoka mu cyari Komini Mukingo. Yagizwe Visi-Perezida wa Kabiri, akanayobora itsinda rishinzwe ‘Evaluation et Orientation’ muri Cercles des Républicains Progressistes (CRP) yabyaye ishyaka Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwanga abatutsi, byagejeje kuri Jenoside.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .