Kuwa Gatanu ushize nibwo Urukiko Rukuru muri Malawi rwanze ubusabe bwa Mutharika wasabaga ko yasubizwa uburenganzira kuri konti ze n’iz’umugore we, zahagaritswe n’Ikigo Gishinzwe Kurwanya Ruswa (ACB) muri Kanama 2020, hagamijwe kureba uruhare rwe mu inyerezwa rya miliyari 5 z’ama-kwaca [miliyoni 6,6 $].
Iki kigo cyavugaga ko hari nimero iranga umusoreshwa ya Mutharika yakoreshejwe mu kwinjiza sima mu gihugu, ntizishyura imisoro mu myaka ya 2018 na 2019.
Muri Nyakanga 2020, uwahoze ari umurinzi we ndetse n’uwari ukuriye imisoro ubwo yari akiri ku butegetsi, na bo batangiye gukorwaho iperereza muri icyo kirego.
Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo Peter Mutharika yatsinzwe na Lazarus Chakwera, mu matora yabaye asubiwemo nyuma y’uko ayo Mutharika yatsinze mu 2019 bigaragaye ko yabayemo uburiganya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!