00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Macron yizeye amateka mashya mu mubano w’u Bufaransa n’u Rwanda nyuma yo kwemera uruhare muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Gicurasi 2021 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko nyuma yo kwemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yizeye umubano mwiza w’ibihugu byombi.

Kuwa kane tariki 27 Gicurasi 2021 nibwo Emmanuel Macron wari mu Rwanda, yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, anemera uruhare rw’igihugu cye mu mateka yagejeje kuri Jenoside.

Icyo gihe Perezida Macron yavuze ko mu kurushaho kwerekana agaciro igihugu cye giha abazize Jenoside, bagiye gukora ibishoboka byose abayigizemo uruhare bacyihishe mu Bufaransa bakaburanishwa.

Amashusho yanyujijwe ku rukuta bwite rwa Twitter rwa Perezida Macron kuri iki Cyumweru, yayaherekesheje amagambo agaragaza ko kwemera uruhare rw’igihugu cye byari ngombwa kandi ko ari umusingi w’umubano mwiza n’u Rwanda.

Yagize ati “Mu rwego rwo guha agaciro ubuzima, ni ngombwa ko dutobora tukavuga, tukemera. Tugomba kwandika amateka mashya hamwe n’u Rwanda.”

Perezida Macron abaye Perezida wa mbere w’u Bufaransa wemeye ku mugaragaro ko igihugu cye cyagize uruhare mu gufasha Leta ya Juvénal Habyarimana yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside ndetse igafasha na Leta y’Abatabazi kugeza ubwo yahungiraga mu yahoze ari Zaïre.

Kutemera urwo ruhare byakunze kuzambya umubano w’ibihugu byombi mu myaka 27 ishize.

Macron yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside nyuma y’amezi abiri hasohotse raporo Duclert yakozwe n’abashakashatsi b’Abafaransa, nayo yagaragaje uruhare rukomeye rw’icyo gihugu mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Macron ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali tariki 27 Gicurasi 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .