Life International Academy yahuguye ababyeyi n’abarimu ku guha abana indangagaciro zishingiye ku iyobokamana

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Kamena 2019 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Abarimu n’ababyeyi barerera mu shuri rya Life International Christian Academy [LICA], bahuguwe ku buryo bwo kugira uruhare mu kwigisha abana indangagaciro zishingiye Iyobokamana kugira ngo bazakure ari abaturage babereye Imana n’igihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019, mu Karere ka Gasabo ahakorera iri shuri niho habereye aya mahugurwa yahuje abasaga 80 barimo ababyeyi n’abarezi.

Insanganyamatsiko y’aya mahugurwa igira iti “Mugende ku Isi mubabwire ijambo ry’Imana.”

Uwashinze iri shuri , Birungi Ronald yavuze ko impamvu y’aya mahugurwa ari ukugira ngo ababyeyi nabo basobanukirwe ko n’ubwo umwana aba agomba kwigishwa amasomo ariko aba akwiye no guhabwa indangagaciro zo muri Bibiliya.

Yagize ati “Impamvu twatumiye ababyeyi n’abarimu, navuga ko ari nk’ubukangurambaga twifuje gukora kugira ngo nabo bamenye ko bagomba kurera abana babo babatoza imico myiza, babigisha kubaha Imana n’amategeko yayo.”

Yakomeje agira ati “Ndasenga Imana ngo ababyeyi n’abarezi bose bigishe abana bakiri bato indangagaciro z’Imana kugira ngo bazavemo abaturage beza bubaha Imana kandi bayihesha icyubahiro.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa mu kigo gishinzwe integanyanyigisho ya Accelerated Education Enterprises, Mandla Mthembu yavuze ko iyi nteganyigisho ya AEE, ifasha umubyeyi n’umwarimu gutoza umwana kuzavamo umuturage mwiza, wumvira , wubaha kandi ukurikiza amategeko y’Imana.

Yifashishije urugero rw’igihugu cye cya Afurika y’Epfo, avuga ko hari ubwo usanga nk’umuyobozi yarize afite impamyabumenyi ariko ugasanga mu kazi arangwa na ruswa, asiba akazi mu buryo budasobanutse n’andi makosa menshi.

Ati “Mu gihugu cyanjye usanga hari abayobozi nibyo barize amashuri bagira amanota meza ndetse banabona akazi ariko ugasanga baracyafite cya kibazo cy’uko batigishijwe indangagaciro ngo bamenye ko ruswa ari icyaha Imana yanga, bamenye ko kwakira neza ababagana ari inshingano kandi ari ubumuntu.”

Olivier Oosthuizen , Umunya- Afurika y’Epfo wize muri iyi gahunda kuva mu mashuri y’incuke kugeza arangije ayisumbuye, yavuze ko byamufashishe gukurana indangagaciro kandi n’aho ari hose arangwa n’imyitwarire ikunze gushimwa na benshi.

Abarimu n’ababyeyi bahawe aya mahugurwa babwiye IGIHE ko ari byiza ko uburere bwa mbere n’indangagaciro z’ibanze umwana azihabwa n’ababyeyi be noneho abarimu n’abigisha mu matorero bakaza ari abafatanyabikorwa.

Bucyana Sarah ufite umwana wiga kuri Life International Academy yagize ati “Ni ngombwa ko ababyeyi bafatanya n’abarimu kwigisha abana babo. Iyo duhawe amahugurwa nk’aya adufasha gusubiza amaso inyuma tukongera kwibuka inshingano zacu tukibuka ko ijambo ry’Imana ridusaba ko inzira abana bacu bazanyuramo tuyibatoza bakiri bato.”

Birungi Yvonne wigisha kuri iri shuri yagize ati “Buriya iyo umwana avutse akamenya ubwenge umutoza gusenga, umubwira ko gukopera ari icyaha ndetse ukifashisha Bibiliya ukamwereka ko agomba kwitwara neza, nkeka uwo mwana azakura neza akaba umuturage mwiza ukunda Imana akayubaka ndetse agakunda n’igihugu cye.”

Ishuri rya LICA ryigisha abana bari mu myaka itandukanye, bagendeye kuri porogaramu mpuzamahanga ishingiye ku iyobokamana ya Accelerated Christian Education (ACE).

Mu Rwanda hari amashuri agera kuri atandatu atanga amasomo agendeye kuri iyi nteganyanyigisho ya ACE, aho nyuma y’amasomo asanzwe abana bagira n’umwanya wo kwigishwa ijambo ry’Imana no gutozwa kuzaba abaturage beza.

Ababyeyi barerera muri LICA bari bitabiriye amahugurwa kuri ACE
Ababyeyi batandukanye basobanuriwe ko uburere bwa mbere umwana abuhabwa n'ababyeyi umwarimu akaza ari umufatanyabikorwa
Abana bo muri LICA basusurukije abitabiriye aya mahugurwa mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Aya mahugurwa atumirwamo impuguke n'abakozi b'Imana
Olivier Oosthuizen , Umunya- Afurika y’Epfo wize muri ACE
Uwashinze ishuri rya LICA, Birungi Ronald yavuze ko umwana watojwe indangagaciro zishingiye kuri Bibiliya akura neza akazavamo umuturage mwiza
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri Accelerated Education Enterprises, Mandla Mthembu (hagati)
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri Accelerated Education Enterprises, Mandla Mthembu yashishikarije ababyeyi gutoza abana indangagaciro zishingiye ku iyobokamana
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri Accelerated Education Enterprises, Mandla Mthembu yavuze ko iyi nteganyigisho ya AEE, ifasha umubyeyi n’umwarimu gutoza umwana kuzavamo umuturage mwiza
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema ari mu bitabiriye aya mahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza