Kwibuka27: Imyitwarire ikwiye kuranga ababana n’abagira ihungabana batewe na Jenoside

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Mata 2021 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Imyaka 27 irashize,buri wa 7 Mata u Rwanda rufata iminsi ijana yo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo ibyo bihe bigeze, abiganjemo abayirokotse bakunze kugira ikibazo cy’ihungabana kandi abenshi mu babana nabo ntibamenya uko babyitwaramo.

Biragoye ko ibyo bihe byagera hakabura abahungabana kuko haba hari byinshi byongera kwibutsa cyangwa gusubiza abarokotse Jenoside muri cya gihe yabaga.

Umuhanga mu by’imitererereze n’ubuvuzi bw’indwara ziyishingiyeho, Dr Yubahwe Janvier, yasobanuye ko ubuhamya butangwa n’ababonye ayo marorerwa aba, amashusho anyuzwa kuri za televiziyo, n’indirimbo zigenewe ibyo bihe bishobora gutuma hari abagira ihungabana kuko biyumva nk’aho bari muri bya bihe nyirizina Jenoside yabayemo.

Yakomeje ati “Iryo hungabana rishobora kurangwa n’ibimenyetso n’imyitwarire bitandukanye birimo kugira amarangamutima akabije umuntu akaba yarira, akabura amahwemo, agaceceka akanigunga ku buryo yitaza abandi, cyangwa se akagira n’imyitwarire isa neza nk’aho yongeye gusubira muri cya gihe cya Jenocide.”

“[Iyo bigenze bityo ashobora]kwikanga icyo ari cyo cyose, akaba yakwiruka atabaza cyangwa agahunga kuko we aba yibona ari mu bihe bya Jenoside.”

Dr Yubahwe yavuze ko ”amagambo akomeretsa akoreshwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside [yakorewe Abatutsi mu 1994]” nayo aba intandaro y’ihungabana kuri bamwe; ari nayo mpamvu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) ruherutse kwibutsa abantu bose “kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo” muri ibi bihe u Rwanda rwinjiyemo.

Kuko nta saha cyangwa umunsi bishobora guteganywa ko umuntu ari bugire ihungabana, hari ubwo bimubaho atari hamwe na muganga ubizobereye cyangwa n’ababana nawe mu buzima busanzwe bakaba batazi uko bakwiye kumwitwaraho muri ibyo bihe, n’icyo bakora mu gihe ahungabanye.

Dr Yubahwe yabwiye IGIHE ko ababana n’ugira ihungabana, mu bihe byo kwibuka baba bagomba “kumuba hafi” ntibamutererane.

Yagize ati “Ni ngombwa ko abantu babana n’ugira cyangwa ushobora kugira ihungabana muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bamuba hafi ntibamutererane, bakirinda kumubwira amagambo amukomeretsa cyangwa amusubiza inyuma. Bakwiye kumuhumuriza bakamwereka ko atari wenyine. Kumuba hafi gutyo bishobora kumurinda ihungabana.”

Mu gihe bibayeho ko ahungabana, “ni byiza kwiyambaza umujyanama w’ubuzima w’aho mutuye kugira ngo abunganire kumufashiriza mu rugo, byananirana akaba yabafasha no kumwohereza ku ivuriro ribegereye.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana 27% by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahura n’ikibazo cy’ihungabana, bakunze kwiyongera mu bihe byo kwibuka.

Ababana n'abakunze kugira ihungabana mu bihe byo kwibuka, barasabwa kubaba hafi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .