Kuki nta bayobozi barashyirwaho ngo Sena yange kubemeza?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuwa 15 Nyakanga 2019, iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje abadipolomate bazahagararira u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda by’umwihariko mu ngingo yaryo y’111 ivuga ko Perezida wa Repubulika aha ububasha abahagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga n’intumwa zidasanzwe muri ibyo bihugu.

Abadipolomate bashya bashyizweho ariko ntabwo bahise bafata indege ngo bajye mu mahanga guhagararira u Rwanda ahubwo ku wa 25 Nyakanga 2019, bitabye Inteko Rusange ya Sena ibanza gusuzuma dosiye zabo ibona kwemeza ubusabe bwa guverinoma yabasabiraga kujya guhagararira igihugu mu mahanga.

Ni ikibazo cyibazwa n’abatari bake impamvu hari abayobozi bamwe na bamwe mu nzego za leta bashyirwaho na Perezida wa Repubulika bagahita batangira inshingano z’abo mu gihe hari n’abandi bashyirwaho bakazabanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, bemezwa n’Inama y’Abaminisitiri ikabasabira Sena kugira ngo isuzume dosiye zabo nyuma yemeze niba koko berekeza muri izo nshingano cyangwa batujuje ibisabwa.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Rwanda, Senateri Tito Rutaremara yavuze ko n’ubwo nta bayobozi bakunze kumvikana Sena yanze kubemeza, bitavuze ko bidashoboka.

Yagize ati “Hari akazi (dukoraho ariko ) si kenshi. Ntabwo bimara igihe nko mu mwaka ukabonamo amakosa atatu, ugasanga batarakitayeho wenda bakoze bagendeye ku mwirondoro we (CV), n’andi makuru bahawe ariko bakirengagiza amwe mu makuru y’ingenzi ugasanga hari icyo byakwica.”

Senateri Rutaremara yatanze urugero rw’abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu bigeze kugera imbere ya Sena igasanga hari abatujuje ibisabwa, bisaba ko dosiye zabo zongera gusubizwa guverinoma.

Ati “ Barabazana dusanga nibura ihame rya 30% ritarimo turababwira duti mugende murebe neza nyaboneka hari ibituzuye.”

Yakomeje agira ati “Hari uwigeze kuza dusanga dipolome afite ishobora kuba ari impimbano, turababwira duti nyabuneka mugende murebe, buhoro muri bwa bujyanama.”

Si ngombwa gusakuza

Senateri Tito Rutaremara avuga ko ibikorwa byose biba biri mu nyungu rusange z’igihugu ari nayo mpamvu n’iyo Sena itahuye ikosa kuri dosiye y’umuyobozi wasabiwe kwemeza hakorwa ubujyanama mu ibanga hatabayeho gusakuza.

Yakomeje agira ati “Buriya bashyirwaho na Perezida wa Repubulika ariko Sena niyo ibemeza. Turareba duti ntacyo tubona cyatuma uyu muntu atajya mubyo mwamwoherejemo, uyu turabona ataribyo mwongere murebe.”

Yunzemo ati “Kandi bigakorwa mu bwumvikane bitanasakuje, singombwa ko bisakuza ngo Sena yanze kanaka n’ibindi. Bigenda buhoro duti nyabuneka mwitegereze kuri iki.”

Mu nshingano za Sena harimo kwemeza ishyirwaho ry’abayobora n’abagize za Komisiyo z’Igihugu, Umuvunyi Mukuru n’Abamwungirije, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta n’Umwungirije, Abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga, abayobozi b’ibigo bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi.

Sena kandi yemeza ishyirwaho ry’abandi bayobozi bo mu nzego za Leta bagenwa n’Itegeko ngenga.

Mu nshingano za Sena harimo kwemeza ishyirwaho ry’abayobora n’abagize za Komisiyo z’Igihugu, Umuvunyi Mukuru n’Abamwungirije, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta n’Umwungirije, Abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga no mu miryango mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza