Kigali: Urubyiruko rwagaragarijwe ko kugira intego no kudacika intege byaba urufunguzo rw’ahazaza heza

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 4 Ukwakira 2017 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Umuryango utoza urubyiruko kuzavamo abayobozi b’ejo hazaza, (Rwanda we Want-RWW), wasobanuriye abanyeshuri biga ku ishuri ryisumbuye rya Glory Secondary School riherereye mu Mujyi wa Kigali, ko kwiha intego no kudacika intege ari zimwe mu ntwaro zabafasha kugira icyo bigezaho.

Hari mu kiganiro cyiswe ‘Birashoboka’, cyari cyatumiwemo abantu batandukanye biganjemo abamaze bagera kugira aho mu iterambere barimo, Umuyobozi w’Ikigo gifite amakarita akoreshwa ku modoka ya Tap&Go, Buchana Patrick.

Harimo kandi n’Umuyobozi wa resitora zose za Camellia, Khalid Nshuti, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubucuruzi cya Alpha M Ltd, Emile Ngabonziza n’abandi bari baje gutoza urubyiruko uburyo bwo kwiteza imbere badateze amaboko.

Icyo bahurijeho babwiye urwo rubyiruko, ni uko badakwiye gucika intege kuko ngo nabo bagiye bahura n’ibyabaciye intege ariko bakomeza umurego kugeza igihe bageze kubyo bifuzaga kandi na n’ubu bakaba bagikomeje.

Buchana yagize ati “ Iyo ushaka gutsinda mu buzima ugomba kuba udacika intege kandi ukagira ubushake mu byo ukora byose, ukaba utita ku byo abantu bavuga kandi ukabasha gutega amatwi no kugira ikinyabupfura muri byose.”

Umuyobozi wa Camellia Ltd, Khalid Nshuti, yavuze ko niba urubyiruko rushaka kuzagira icyo rugeraho rugomba gutekereza ibintu bikomeye kandi bakabaho bafite intego mu buzima kandi bakazazigeraho.

Yagize ati “Reka mbabwire ikintu, iyo ushaka kugira icyo ugeraho, ugomba gutekereza mu buryo butsinda no kurusha abandi, ugomba gutekereza mu buryo budasanzwe uzakora, niba ukora ikintu runaka ukagomba kurusha abandi, ibyo byose kandi ukabikorana ikinyabupfura.”

Ibi biri mu byo Umuyobozi Mukuru w’Umuryango RWW, Tristan Murenzi, yavuze ko byatumye afata icyemezo cyo gushinga uwo muryango kuko ngo yabonaga abanyeshuri barangiza amasomo basaba akazi aho kukihangira, ndetse akifuza ko abantu batangira gutegura ejo habo hazaza hakiri kare.

Yagize ati “ Ibi twabiteguye dushaka guhuriza hamwe urubyiruko n’abantu bamaze gutera intambwe mu rugendo rwo kwiteza imbere kugira ngo baganire nabo, bababwire inzitizi bahuye nazo muri urwo rugendo, bababwire uburyo babyitwayemo. Twifuje kuzana abantu nk’aba kuko nibajije ko dushobora gutegura abayobozi b’ejo hazaza mu Rwanda.”

Umuryango Rwanda We Want watangiye mu 2015, hagamijwe gutegura abayobozi b’ejo hazaza no gufasha abakiri bato gutegura uburyo baziteza imbere. Uhuriza hamwe urubyiruko rw’abantu benshi bakaganirizwa ku byazabateza imbere.

Abanyeshuri bakurikiye ibiganiro ku bijyanye n'ibyabafasha gutegura ejo hazaza habo
Abayobozi ba Rwanda We Want
Abatanze ibiganiro ku byabera urubyiruko urufunguzo rw'ahazaza heza
Umuyobozi Mukuru w'Umuryango, Rwanda We Want, Tristan Murenzi
Umuyobozi wa AC Group, Patrick Buchana
Umuyobozi wa Camellia Ltd, Khalid Nshuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza