Ibi babitangaje nyuma y’aho inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Mutarama 2021, yemeje ko Umujyi wa Kigali usubira muri gahunda ya Guma mu rugo ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi bigahagarikwa.
Abakora aka kazi ko gushyingura babwiye IGIHE ko bimwe mu bikoresho nkenerwa batangiye kubura birimo isima,amakaro, umucanga na za Fer à béton.
Uwitwa Muvandimwe Aimé ukorera ku irimbi rya Nyamirambo yagize ati “ Ubu turi guhura n’imbogamizi zitandukanye zirimo izo kubura ibikoresho tujya twifashisha mu kubaka imva. Dufite impungenge z’uko Guma mu rugo niyongerwa natwe tuzahagarika akazi.”
Munezero Alpha na we ahamya ko kuba ahantu henshi bagurishaga isima n’ibindi bikoresho byo kubaka imva hafunzwe birikubagiraho ingaruka.
Ati “ Ubu hari bimwe mu bikoresho twatangiye kubura ku buryo mu minsi iri imbere natwe tuzafunga imiryango. Ubu nta hantu wapfa kugenda ngo ugure isima cyangwa Fer à béton n’amakaro kuko hose haba hafunze ikindi kandi n’umucanga twawukuraga mu Ntara ku buryo ubu bitaba byoroshye gupfa kuwubona.”
Umuyobozi wungirije w’irimbi rya Nyamirambo, Tuyishime Consolée, yavuze ko byaba byiza hagize inzu zicuruza ibyo bakenera zajya zemererwa gufungura mu bihe bya Guma mu rugo.
Ati “ Ubu nta quincaillerie zikor, kubona isima n’amakaro n’imbaho biri kutugora cyane, mbese turi gukoresha ibyo twari dufite ariko tutazi aho tuzakura ibindi.”
Yavuze ko mu gihe habayeho gufunga ibikorwa bimwe na bimwe, hajya hitabwa ku kureba serivisi zose z’ingenzi n’ibyo zikenera kugira ngo hatagira ikibura kandi gikenewe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!