00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Bahangayikishijwe no kubura inkwi zo gucana

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 18 Mata 2021 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara bahangayikishijwe no kuba bashaka aho bakura inkwi bakahabura.

Aba baturage bavuga ko kugira ngo babone inkwi batutira ibiti bagategereza ko bizuma, bakavuga ko ari ikibazo gihangayikishije.

Mukandayisenga Fina atuye mu Kagari ka Rwimishinya, umudugudu wa Karagari II mu Murenge wa Rukara muri Kayonza, yavuze ko bakora urugendo rurerure bajya gushaka inkwi nabwo bakazana izidakomeye.

Ati “ Inkwi ni ikibazo , tuzikura kure cyane, iyo mu mikoki ya za Nyanga cyangwa tukajya hano Rwasama nabwo umuntu akazana udushari cyangwa ubonye amafaranga tukabwira umuntu akadututirira ibiti bibisi , tukabirunda ahantu tugategereza ko byuma.”

Mukandayisenga yavuze ko babonye amashyiga ya cana rumwe byabafasha.

Ati “ Urumva inkwi ni ikibazo, numvise ngo hari amashyiga yaje ya Canarumwe, ariya mashyiga tuyabonye wenda yajya adufasha.”

Mukaruzima Vestine na we utuye muri uyu Murenge, yavuze ko kugira ngo babone inkwi bibagora kuko bakora urugendo rurerure bajya kuzishaka . Yavuze ko umuba w’inkwi ugura 1000Frw, agasaba ko bafashwa.

Ati “ Kubona inkwi, ni ukumanuka mu manga hasi , tugatutira utuntu tw’uduhengeri nitwo tugenda duca.Umuba hano ugurwa 1000 Frw naho za zindi bari bucanishe ibishyimbo nka ku manywa zikarangira.”

Yasabye ko Akarere katekereza uburyo kabaha amashyiga abafasha gukoresha inkwi nke.

Ndayishimiye François nawe utuye muri uyu Murenge , ahuje ikibazo n’aba bombi aho avuga kubera gututira ibiti byagezeho amashyamba agashira baza kubihagarika , na we agasaba ko bakoroherezwa mu kubona amashyiga ya Canarumwe.

Ati “ Inkwi ni ikibazo, ubundi epfo iyo habaga harimo nk’imihengeri, umuntu agatutira ibiti bikuma ukajya ucana, ariko kubera ko abantu aba ari benshi bagahurirayo ugasanga barabimaze, barabihagarika.”

Ndayishimiye yavuze ko babonye amashyiga ya Canarumwe byaborohera kujya batekesha inkwi nke.

Ati “ Amashyiga ya Canarumwe abonetse nibwo byakorohera abantu, kubera ko amashyiga asanzwe arya inkwi nyinshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yavuze ko hari gutekerezwa uburyo bahabwa amashyiga ya Canarumwe cyangwa hakarebwa uburyo bafashwa gukoresha gaz.

Ati “ Ikibazo cy’ibicanwa, muri ya gahunda yo kureba za mbabura za Canarumwe, ariko hakaba n’ubukangurambaga bwo gukoresha na gaz. Gaz ku baturage imikoreshereze yayo iracyari hasi, ariko na bya bicanwa byabonetse tukabikoresha mu buryo bwa rondereza”.

Yavuze ko hari imirenge igiye guhabwa Imbabura 18000 izabafasha gukoresha inkwi nke mu gukemura ikibazo cy’ibicanwa.

Mu karere ka Kayonza kubona inkwi biragoye bifashisha ibiti by'imyubati cyangwa bagatutira ibiti bibisi bagategereza ko byuma.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .