Kamonyi: Ku nkunga ya BDF, abahinzi biyujurije inzu yo guhunika umusaruro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kanama 2017 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Imyaka yari ibaye icyenda barushywa no kujya guhunika umusaruro wabo kure ari na ko amafaranga agenda ku bwikorezi yiyongera buri uko umwaka ushize undi ugataha.

Abahinzi 120 bibumbiye muri koperative y’abahinzi ba soya n’ibigori (COPASONYA) mu Murenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi, bakusanya toni zigera 10 ku gihembwe bakazihunika barindiriye kubona isoko ryawo. Batangiye ishyirahamwe mu 2008 riza kwemerwa nka koperative mu 2015 mu rwego rwo gushakisha uko bakwiteza imbere.

Iyi koperative yari ifite ikibazo cyo kutagira inzu yo guhunikamo bityo bakajya guhunika mu Murenge wa Musambira aho batizwaga ubuhunikiro buri mu bilometero birenga bitanu uvuye mu Kagari ka Ruyanza aho iyi koperative isarurira. Bishyuraga nibura amafaranga atanu ku kiro kugira ngo imodoka ibagereze umusaruro ku buhunikiro hakiyongeraho n’itike ya hato na hato buri uko hari abanyamuryango bakeneye imbuto cyangwa hari umukiriya ukeneye kugura ku byo bahunitse.

Bakinahe Jean Marie Vianey, Umuyobozi wa COPASONYA, yabwiye IGIHE ko ubu bamaze kuruhuka iyo mvune n’ikiguzi cy’ubwikorezi kuko biyujurije inzu yo guhunikamo ihagaze amafaranga agera kuri miliyoni zirindwi bafasheho inguzanyo babifashijwemo na BDF yanabahaye inkunga ya 25% y’inguzanyo. Inguzanyo bayihawe n’Umurenge SACCO mu Ukwakira 2016 naho inkunga bayihabwa na BDF binyuze mu mushinga PASP ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Yagize ati “Ubundi twajyaga guhunika mu nzu twatizwaga iri i Musambira kandi ni kure cyane, bityo duhitamo kwaka inguzanyo tukiyubakira iyacu hafi yacu, tukajya duhunikamo umusaruro mu gihe tugitegereje umuguzi. Twaganiriye n’abakozi ba PASP batugira inama y’ukuntu twasaba inguzanyo ariko hakaziramo n’inkunga ya BDF.”

Iyi nzu ya COPASONYA ifite igice cyo guhunikamo n’ikindi cy’ibiro bya koperative. Bakinahe avuga ko biyubakiye ubuhunikiro hafi ku buryo umusaruro uhagezwa ku mutwe, ku igare cyangwa ku ngorofani.

Ati “Ubu turanezerewe kuko tutazongera kugira imvune yo kujya guhunika kure kandi n’amafaranga byadutwaraga tuzayakoresha ibindi twiteze imbere, inyungu ni nyinshi rwose.”

Yongeyeho ati “Nkunda kubwira abantu cyane cyane urubyiruko n’abagore ko bafite amahirwe menshi yo guhabwa inguzanyo ndetse n’inkunga bagakora bakiteza imbere. Umuntu ufite umushinga yagana ikigo cy’imari, yaba adafite ingwate akagana BDF. Dufite n’abantu badufasha kwiga imishinga bakorera ku Murenge.”

Binyuze mu mushinga PASP (Post-Harvest and Agri-Business Support Programme), BDF ishyigikira imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi itanga inkunga iri hagati ya 20% na 40% y’inguzanyo, igatanga ingwate ikenewe n’ikigo cy’imari mu gihe nyir’umushinga adafite ihagije kandi igatanga n’amahugurwa ku gukora ubushabitsi (business).

Kuva yatangira mu 2011, BDF imaze gutanga ingwate ingana na miliyari zisaga 41.2 z’amafaranga ku mishinga igera ku 6000 naho imishinga 11 663 ifite agaciro ka miliyari 4.2Frw yahawe inkunga.

Inzu y'ubuhunikiro ya COPASONYA yubatswe ku nkunga ya BDF
Umuyobozi wa COPASONYA, Bakinahe JMV

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza