Ni nyuma yaho Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinze Togo ibitego 3-2, ikabona itike yo gukomeza muri ¼ cya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun mu mukino wabaye ku wa 25 Mutarama 2021.
Iyi ntsinzi yatumye benshi bacika ururondogoro ku buryo mu ijoro uyu mukino wabayemo bamwe biraye mu mihanda bishimira ko hari hashize igihe kinini nta byishimo biturutse ku ntsinzi y’Amavubi.
Muri abo bishimiye intsinzi harimo umusore wari wambaye isume y’iroza n’inkweti za boda boda z’umweru. Kuva icyo gihe yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yakoze ibidasanzwe.
Ubu, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bari kugaragaza ko baguze amasume asa nk’iyo, kugira ngo baze kuyambara mu gihe ikipe y’igihugu yaba ibonye intsinzi.
Nk’uwitwa Gratien yanditse kuri Twitter agaragaza ko abantu bakomeje kurimbisha amasume, ku buryo ‘Amavubi’ natsinda barayacokamo bayishimira.
Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko nawe imyiteguro ayigeze kure, yanditse ati “ Imyiteguro igeze kure. Haraza gushya.”
Hari uwatangije icyiswe #IsumeChallenge abwira abantu niba biteguye kumwiyungaho.
Rodrigue we yagize ati “Mwese rero ndi kubona isume ariyo mwitayeho cyane. Mwibuke ko umunyabigwi(uwagaragaraye ayambaye yishimira intsinzi y’Amavubi) yari yambaye n’inkweto z’umweru.”
Hari n’abateye urwenya bagaragaza ko n’ubwo abantu bari gushegera kuza kwambara amasume, kandi ntayo bagira.
Amavubi aramutse atsinze uyu mukino utegerejwe na benshi, muri ½ yazahura na Mali yaraye isezereye Congo Brazaville kuri penaliti.
Buriya kandi mu mitima y'abapolisi bo mu Rwanda bari gusenga ngo Amavubi aze gutsindwa kugira ngo tutaza gusohoka mu nzu mu masuwime y'iroza bagahura n'akazi katoroshye ko kudusubiza mu rugo.
N'ubundi UK yatweretse ko ibyo turimo tutabizi mureke twisohikere. Amavubi oyeeeeeee!!!!— mwene Nsangano🇷🇼 (@Habamenshieric) January 31, 2021
Imyambaro yarimbishijwe pic.twitter.com/olOZ9uTEKt
— 𝑮𝒓𝒂𝒕��𝒆𝒏 𝐎𝐟𝐟𝐢𝐜𝐢𝐚𝐥🇷🇼 (@Gratienofficial) January 31, 2021
Imyiteguro igeze kure.. haraza gushya pic.twitter.com/ktkxbNWDpR
— Shaddyboo (@shaddyboo__92) January 31, 2021
Are you guyz want to join #IsumeChallenge cg Ni bimwe byanyu 🤣 pic.twitter.com/Q8E9GSmg2E
— Mwene Karangwa (@ClaudeKarangwa) January 31, 2021
Mwese rero ndi kubona essui main ariyo mwitayeho cyane
Mwibuke ko #Legend yari yambaye na boda boda z'umweru. Nibwo kit iraba yuzuye. #TotalCHAN2020#TWESEINYUMAYAMAVUBI pic.twitter.com/V9dctQnV8L— 2020 SURVIVOR🇷🇼 #Sugira4Balon Dor 🇷🇼 (@Rodrigue_Izy) January 31, 2021
Umusenzi duturanye agasume yari kukambara ariko nta sume agira aroga agahita yinyabya hanze akazuba cyangwa umuyaga ukamukubita kugeza amazi amushizeho
— BAHIZI 🇷🇼 (@bahizi_brice) January 31, 2021
Amabara Isume yawe pic.twitter.com/w2JHim9UQM
— Nyampinga Lea🇷🇼 (@LeaNyampinga) January 31, 2021
Ese @RTANGARWMABOKO inzozi uyu munsi ntacyo zakweretse ngo twanure amasume hakiri kare ataza kunyagirwa ?
— Aissa M. Cyiza (@AissaCyiza) January 31, 2021
#RwOT
Umunsi ni uyu
Isaha ni 21h00 live @RwandaTV
Gahunda ni 1/2
Abasore morale iri hejuru
Ndabona intsinzi
Essui main yanjye iri tayariEse murabibona nka njye?
Your prediction?#Tubadwinge #TWESEINYUMAYAMAVUBI #RBAHAFIYAWE pic.twitter.com/mCct96E6uZ— Rigoga Ruth (@rigogaruth) January 31, 2021
Buy one get one for free https://t.co/aGXjpyKcDq pic.twitter.com/422cWJjebs
— RUGAMBA (@felixrugamba3) January 31, 2021
Nyuma ya SAA MOYA Uyu munsi @BruceMelodie arongera gushimangira ubuhanuzi bwe hatangwa IKINYAFU kubaribujye mumihanda nyuma yintsinzi y'amavubi.
— P͎A͎S͎T͎O͎R͎ (@ThePastor0) January 31, 2021
Ziri kuri Promotion Ibiciro byamanutse Buy one get one for free pic.twitter.com/EnIJq9lEXQ
— Be Kind (@Ishimwe71) January 31, 2021
We for #Amavubi 🇷🇼 pic.twitter.com/AIz81Sbx8l
— 🇷🇼Olivia🇺🇬 (@Oliviolly) January 31, 2021
Ntahantu hakinguye cg ba-delivering udusume ngo nitumire kamwe???
🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼Anywai nice Sunday to ll Fam
— Jolie Irène (@JolieIrene1) January 31, 2021
I may look okay but deep down
why can't We do #isumechallenge pic.twitter.com/YhdfC34jku— Ikivuguto Gikonje🇷🇼 (@Arsene190) January 27, 2021
Njye nabaye nambaye udukweto twaba legender 😂 ni agasuyume ni hafi hano ... pic.twitter.com/m5fWPOxFFF
— ♛lkaramu Y’umweru ☻ (@Billyblack0) January 31, 2021





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!