Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ariko haracyari abagifite ingengabitekerezo yo gupfobya kuyihakana.
Hashize iminsi hari ubukangurambaga bwo kwamagana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bugakorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ari nazo akenshi abayihakana n’abayipfobya bakoresha.
Perezida wa IRMICT Carmel Agius, yifatanyije n’abamagana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yabaye amahanga yose areba kandi bikemezwa na Loni.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “IRMCT yamaganye yivuye inyuma abahakana, mu buryo ubwo ari bwo bwose, Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Rwanda."
IRMCT yakomeje ivuga ko nta muntu ukwiye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko yabayeho mu mateka.
Ati “Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwafashe umwanzuro uvuga ko mu buryo budasubirwaho, iyo Jenoside ari ikintu cyizwi na bose kandi nta wahakana ko yabayeho mu mateka.”
#IRMCT President Carmel Agius: “The IRMCT condemns in the strongest terms any denial of the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda. The #ICTR unequivocally found that this genocide is a fact of common knowledge, and its historical truth cannot be denied.” #TwiyamyeAbapfobya pic.twitter.com/uhHXNe3miG
— UNIRMCT (@unirmct) February 17, 2021
Buri gihe iyo u Rwanda ruri hafi kwinjira mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hakunze kumvikana amajwi menshi n’ibikorwa by’abayipfobya bakanayihakana biganjemo abayigizemo uruhare cyangwa abakomoka ku bayigizemo uruhare.
Inzobere zigaragaza ko Jenoside zose zabayeho mu mateka hagiye hagaragara abazihakana cyangwa abazipfobya bagamije gusibanganya uruhare bazigizemo cyangwa ababo bazigizemo. Jenoside yakorewe Abayahudi imaze imyaka isaga 70 ikozwe ariko n’ubu haracyaboneka abayihakana.
Hagaragazwa ko imbaraga zikwiriye gushyirwa mu gushyiraho amategeko ahana abapfobya n’abahakana Jenoside, gusigasira ibimenyetso by’amateka bigaragaza ubukana bwa Jenoside no kwigisha bihoraho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!