Intumwa za RDC zagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Gashyantare 2021 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Intumwa z’inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagiriye uruzinduko i Kigali aho bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda burangajwe imbere n’Umugaba Mukuru, General Jean Bosco Kazura.

Ibiganiro bagiranye byari bigamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’impande zombi byabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021.

Intumwa za DRC zari ziyobowe n’Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, François Beya Kasonga, mu gihe iz’u Rwanda ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Kazura Jean Bosco.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga yabwiye IGIHE ko iyo nama yari igamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama ibaye nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta asuye RDC aho yari ajyanye ubutumwa Perezida Kagame yari yageneye mugenzi we Felix Tshisekedi.

Muri urwo ruzinduko rwabaye muri Mutarama 2021, Minisitiri Dr Biruta yari kumwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura na Maj Gen Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza, NISS.

Kuva Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatorerwa kuyobora RDC yakomeje kugaragaza ubushake bwo gufatanya n’u Rwanda mu gushakira umuti ibibazo byo mu Karere birimo guhashya imitwe igamije guhungabanya umutekano.

Umuhate wo gushaka amahoro mu Karere wa Tshisekedi wanagaragajwe n’uburyo akijya ku butegetsi yikije cyane ku guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’igihugu cye irimo FDLR n’indi.

Benshi mu bari abarwanyi bayo bakijweho umuriro barafatwa, abandi baricwa ku buryo abasigaye ari mbarwa. Abagiye bazanwa mu Rwanda bavuye muri iyi mitwe bagiye bagaragaza ko kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi ibintu byahise bihinduka.

Intumwa za RDC n'ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda baganiriye ku bufatanye hagati y'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .