Intambwe idasubira inyuma y’umusaruro w’ibikorwa bya AERG /GAERG Week mu myaka itanu ishize (Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Werurwe 2021 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Mu 1996 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hashinzwe Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, AERG (Association des Elevés et Etudiants Rescapés du Génocide), waje kwaguka ugera mu zindi kaminuza, amashuri makuru n’ayisumbuye yo hirya no hino mu gihugu.

Mu myaka 25 imaze, AERG, yabaye ikiraro cy’ubuzima ku barokotse Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni, kuko yatanze ihumure ku rubyiruko rwabanaga n’ingaruka za Jenoside, bamwe baragizwe impfubyi na yo, none ubu bari mu nkingi z’imbaraga zo kubaka igihugu.

Mu mwaka wa 2003, imfura mu bashinze AERG batangije Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Amashuri makuru na Kaminuza, GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide).

Intego nyamukuru y’iyi miryango yombi ni uguhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko haremwa imiryango mishya (Famille) hagamijwe komorana ibikomere nk’abagize iyi miryango ndetse n’abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; gusigasira imibereho yabo no kubaka u Rwanda ruzira Jenoside, ivangura n’andi macakubiri ayo ari yo yose.

Mu bikorwa bagenda bakora, harimo ibimaze iminsi by’icyumweru cyahariwe AERG/GAERG, gikubiyemo ibyo mu rwego rwo gutegura Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwinjira mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 bakomeye.

Kuva mu 2015 kugeza uyu munsi ibikorwa bakoze birimo kubakira abarokotse, gusana inzu zasenyutse, gusukura inzibutso n’ibindi.

Kuva tariki 23 Gashyantare 2021, AERG na GAERG batangije ibikorwa bya AERG/GAERG Week 2021 bizageza tariki 5 Mata 2021, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Turinde amateka yacu, twubaka u Rwanda twifuza’.

Ubuyobozi bw’iyi miryango yombi butangaza ko ari umwanya mwiza wo kwibutsa Abanyarwanda n’abatuye Isi muri rusange ko amateka y’Abanyarwanda ari umusingi ukomeye mu kubaka iterambere ry’igihugu gishingiye ku bumwe, umurimo no gukunda igihugu.

Ibikorwa biri gukorwa biri mu byiciro bitatu bikaba bikorwa n’abanyamuryango ba AERG na GAERG, abafatanyabikorwa n’inshuti zabo mu buryo bunoze kandi hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ibikorwa nyamukuru bizakorwa birimo ibigamije kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, ibigamije kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusigasira ibimenyetso byayo no gukora ubuvugizi ku bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abarokotse Jenoside mu 1994.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GAERG, Nsengiyaremye Fidèle, yavuze ko ibikorwa byahariwe icyumweru cya AERG/GAERG byatekerejwe mu rwego rwo kugira uruhare mu kubaka iterambere rirambye ry’igihugu.

Yagize ati “Muri rusange dukora ibikorwa bigamije kwita ku bacitse ku icumu batishoboye, kubafasha, kubaremera, kubahumuriza, kubereka ko tubitayeho turi kumwe nabo bibategura nyine kwinjira mu bihe byo kwibuka, bakomeye.”

Yakomeje agira ati “Hari ibikorwa byo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside ndetse no kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo nabyo tubikora kugira ngo amateka ya Jenoside atazigera asibangana cyangwa avugwe uko atari. Harimo n’ibikorwa byo gufasha abakiri bato gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Imbumbe y’ibikorwa bya AERG/GAERG Week mu myaka ya vuba

Ibikorwa bya AERG/GAERG Week byatangiye ku wa 7 Werurwe 2015 ku rwego rw’igihugu bitangirizwa mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Ngoma, Umurenge wa Rukumberi.

Muri uwo mwaka hubatswe hanasanwa inzu 17, hubatswe uturima tw’igikoni 111 mu midugudu y’abacitse ku icumu, hasukuwe inzibutso 60, ndetse inka icyenda zihabwa abacitse ku icumu mu rwego rwo kubaremera.

Nsengiyaremye yakomeje avuga ko nk’urugero rw’inka batanga ziba mu byiciro bitatu birimo ‘inka y’ineza’ ihabwa uwitandukanyije n’abakoraga Jenoside agahisha Abatutsi bahigwaga.

Ati “Inka y’ineza iba ari inka igamije gushimira abantu bagize uruhare mu kurokora abantu bahigwaga muri Jenoside, ariko bakaba bo batarahigwaga bakagira uruhare mu kurokora abandi. Abo bantu rero tubita indakemwa bagize izo ndangagaciro nziza tukabereka ko tuzirikana, tukabitura. Tukabaha iyo nka kugira ngo ibakamirwe, ibafashe mu rugendo rwo kwiteza imbere barusheho kugira imibereho myiza.”

Ikindi cyiciro gihabwa inka ni icy’abari ku rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ikindi cyiciro cy’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Imibare igaragaza ko mu 2016, mu bikorwa bya AERG/GAERG Week byarangiye hubatswe hanasanwa inzu 12, hubatswe uturima twigikoni 100 mu midugudu yabacitse ku icumu, hasukuwe inzibutso 45, hatangwa inka 12.

Mu 2017 hubatswe hanasanwa inzu esheshatu, hubatswe uturima tw’igikoni 125 mu midugudu y’abacitse ku icumu, hasukuwe inzibutso 40, haremewe inka icyenda. Mu 2018, hubatswe hanasanwa inzu ebyiri, hubatswe uturima tw’igikoni 150 mu midugudu y’abacitse ku icumu, hasukuwe inzibutso 60, hatangwa inka esheshatu.

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’imiryango yombi [AERG na GAERG] igaragaza ko mu 2019, haremewe inka imiryango itatu, hakorwa uturima tw’igikoni 140, hubakiwe uwarokotse utishoboye umwe, himuwe kandi hasukurwa imibiri y’abazize jenoside 80.000, hakozwe ubusitani ku nzibutso nshya zirimo Rukumberi, Ruhanga na Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AERG, Bakinahe Ismaël, yavuze ko intego y’ibikorwa bya AERG/GAERG Week ari ukunganira leta.

Ati “Buri gihe akenshi umuntu ategura ibikorwa abihuza n’ikibazo gihari. Twararebye turavuga ngo ni ibiki dushobora gukemura? Hari hakiri ibibazo by’abadafite amacumbi, abafite inzu zari zimaze gusenyuka, noneho twe tukareba ngo ni iki twakora?”

Muri rusange kuva ibikorwa bya AERG/GAERG Week byatangira hubatswe inzu 38, hatunganyijwe uturima tw’igikoni turenga 1000, hatanzwe inka z’ineza 39 ndetse hasukurwa inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zigera kuri 208.

Ibikorwa byibandwaho mu cyumweru cya AERG/GAERG Week byiganjemo ibigamije guteza imbere abarokotse Jenoside n'abagize uruhare ngo Jenoside ihagarare
Abagizwe abapfakazi na Jenoside n'incike ni bamwe mu bakunze kwitabwaho cyane muri AERG/GAERG Week
Inka zigera kuri 39 zimaze gutangwa muri AERG GAERG Week
Inzu 38 ni zo zimaze kubakwa cyangwa gusanwa muri AERG GAERG Week
Muri AERG GAERG Week hagiye hakorwa ibikorwa birimo kubaka inzu nshya zigenewe abarokotse Jenoside badafite amacumbi
Muri AERG /GAERG Week hakunze gutangwa ubutumwa butandukanye bw'icyizere

Video/Shooting: Mushimiyimana Azeem

Editing: Uwacu Lizerie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .