Intambwe idasubira inyuma abanyarwanda bishimira ku munsi wo Kwibohora

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Imyaka 25 iruzuye neza u Rwanda rubohowe ubuyobozi bubi bigizwemo uruhare n’Ingabo zari iza RPA, zanashyize iherezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyashibutsemo imbaraga zikomeye zatumye u Rwanda rutangira urugendo rudasanzwe rw’iterambere, ubu rukaba rumaze kugira izina rihamye ku ruhando mpuzamahanga, rutangwaho ingero z’uburyo igihugu cyageze kure habi hashoboka gishobora gukora impinduka, cya gihugu cyendaga kuzima kigahinduka urumuri rw’ibindi.

Ubukungu n’ishoramari

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubukungu bw’u Rwanda bwari bwarasenyutse ku rwego rubabaje, icyo gihe izamuka ryabwo ryasubiye inyuma kuri -41.9%.

Gusa bijyanye na gahunda leta yashyizeho zo kuzamura ubukungu bw’igihugu, hagati ya 2001-2015 bwazamukaga ku gipimo kiri ku 8%, ndetse muri uyu mwka byitezwe ko buzazamuka kuri 7.8. %.

Ingengo y’imari y’igihugu yikubye inshuro 14, mu gihe ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu yo yazamutse inshuro 20 mu myaka 20 ishize.

U Rwanda kandi rumaze kuba igihugu cyiza cyo gukorerwamo ubucuruzi, aho raporo ya Banki y’Isi ku buryo ibihugu byorohereza abakora ubucuruzi, u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri muri Afurika ndetse ruza imbere ku Isi mu bihugu byakoze amavugurura menshi agamije kurushaho korohereza abakora ubucuruzi.

Ibyo byatumye abashoramari barushaho kurugana, aho ishoramari rishya ryandikwa buri mwaka ryavuye kuri miliyoni $400 mu 2010 zikagera kuri miliyari 2.0 mu 2018. Ryiyongereyeho miliyoni $ 331 (20%) ugereranyije n’iryanditswe mu 2017 ryanganaga na miliyari $1.675.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, igaragaza ko 26% y’ishoramari ryanditswe rishingiye mu mishinga y’ibyoherezwa hanze y’u Rwanda. Mu bijyanye n’ibitunganyirizwa mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, handitswe ishoramari rishya ringana na 57%. Izindi nzego zabengutswe n’abashoramari zirimo ubukerarugendo, ubuzima, serivisi z’ishoramari n’ikoranabuhanga.

Isura y'Umujyi wa Kigali yarahindutse kubera ishoramari ryakozwe mu nyubako zirimo na Kigali Convention Centre
RwandAir ikomeje kwagura amarembo hirya no hino ku Isi
Umwaka ushize uruganda rwa Volkswagen rwafunguye amarembo mu Rwanda

Ubuzima

U Rwanda rwabashije kuza mu bihugu bike byageze ku ntego ya kane mu z’Ikinyagihumbi zigamije iterambere rirambye (MDGs), irebana no kugabanya umubare w’abana bapfa n’iya gatanu irebana no guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi.

Hagati ya 2010 na 2015, u Rwanda rwagabanyije kuri 50% imfu z’abana na 70% ku ndwara ya malaria ndetse rwongera 52% ku mibare y’ababyeyi babyarira kwa muganga.

Ibyo byagizwemo uruhare n’ubukangurambaga bwakozwe mu baturage, kwegereza abaturage amavuriro aho ubu intego ari ukugira ivuriro kuri buri kagali. Kwivuza kuri buri wese kandi byorohejwe no kuba hejuru ya 90% by’abanyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza ndetse hejuru ya 99 ku ijana by’abana bose bahabwa inkingo uko bikwiye.

Icyizere cyo kubaho ku banyarwanda na cyo cyarazamutse kigera ku myaka 67 mu mwaka wa 2018 kivuye ku myaka 29 mu 1994.

Drones zanditse izina mu kugeza amaraso mu bitaro bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu
Ibitaro bitandukanye bimaze kubakwa birimo n'ibya Shyira mu Karere ka Nyabihu

Umutekano no kubungabunga amahoro

U Rwanda ruheruka kuza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kugira umutekano, nk’uko bigaragazwa muri Gallup Global Law and Order Report.

Iyi raporo ya 2018 yagarutse ku buryo abantu bumva ku giti cyabo batekanye, uburyo babona ibirebana n’ibyaha n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, yagaragaje ko 83% by’abatuye mu Rwanda bizera cyane polisi kandi batagira ubwoba bwo kuba bagenda bonyine nijoro.

U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu bigira uruhare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, aho kugeza ku wa 31 Gicurasi 2019 rwari rufite abasirikare, abapolisi, impuguke n’abandi bakozi bagera ku 6,524.

Abapolisi b'u Rwanda bagarura amahoro mu bihugu bitandukanye nyuma yo kuwunoza mu Rwanda
Ingabo z'u Rwanda zishimirwa ubunyamwuga mu kubungabunga amahoro

Ubuhinzi no kwihaza mu biribwa

Imibare yerekana ko abanyarwanda 81.3% bihagije mu biribwa, nk’uko bigaragazwa na raporo yiswe Comprehensive Food Secuity and Vulnerability Analysis.

Urwego rw’ubuhinzi rukomeje gutera imbere ku muvuduko wa 8%, aho rufite impuzandengo ya 31% mu musaruro mbumbe w’igihugu, akaba ari narwo rutanga 60% by’ibicuruzwa byinjiriza u Rwanda amadovize.

Ibi bikajyana n’uko ubworozi bwateye imbere mu gihugu, aho inka ziyongereye mu gihugu zikava ku 172,000 zikagera kuri 1,300,000 mu myaka 25 ishize, zirimo inka 354,713 zatanzwe muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2006.

Ibi byatanze umusanzu mu kurwanya imirire mibi ndetse binateza imbere ubukungu bw’abaturage, aho umusaruro w’amata wiyongereye ukava kuri litiro 7,206,000 ku mwaka mu 1994 ukagera kuri litiro 817,000,000 uyu munsi.

Ibyo bikagendana n’ingano y’amata umuturage anywa yavuye kuri litiro 1.2 mu 1994 ikagera kuri litiro 70 uyu munsi.

Icyayi cy'u Rwanda kimaze kwandika izina ku Isi yose
Ikawa y'u Rwanda ntitangwa mu misango no mu biganiro by'abatuye Isi yose
Ikoranabuhanga mu buhinzi rirakataje mu rwego rwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe

Politiki n’imiyoborere

U Rwanda ubu ruza mu bihugu bya mbere ku Isi mu kugira umubare munini w’abagore bari mu myanya y’ubuyobozi, aho mu Nteko Ishinga amategeko abagore ari hafi 62%, mu gihe muri Guverinoma ari 50%.

U Rwanda kandi ruza ku mwanya wa kane ku Isi mu bihugu bibereye guturwamo n’umugore, nk’uko biheruka kugarukwaho muri Global Competitive Report.

Perezida Kagame asura abaturage mu turere twose akaganira nabo ndetse abafite ibibazo akabibakemurira

Infographie: Kalima Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza