Inkunga yagenerwaga impunzi zo mu Rwanda igiye kugabanyukaho 60 %

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 11 Gashyantare 2021 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa ku Isi, PAM, ryatangaje ko kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, kuva muri Werurwe inkunga yagenerwaga impunzi ziri mu Rwanda, izagabanyuka ku kigero cya 60 %.

Uyu muryango watangaje ko ku bantu bafite intege nke barimo abana, abagore batwite, n’abarwaye indwara zidakira imfashanyo bagenerwaga itazagabanywa.

PAM isobanura ko izo mpinduka zatewe ahanini n’igabanyuka ry’inkunga PAM yagenerwaga n’abaterankunga.

Umuvugizi wa PAM mu Rwanda, Emily Fredenberg, yahamirije IGIHE aya makuru y’igabanywa ry’imfashanyo y’ibiribwa yagenerwaga impunzi z’Abarundi n’iz’Abanye-Congo ziri mu Rwanda ndetse ko iki cyemezo cyamaze kumenyeshwa impunzi.

Yavuze ko PAM ikeneye muri rusange miliyoni 20.6 y’amadolari ngo impunzi zikomeze kwitabwaho uko bisanzwe.

Mu busanzwe impunzi zari zisanzwe zihabwa inkunga y’amafaranga 7,600 Frw buri kwezi ariko kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus buri umwe azajya ahabwa 3,040 Frw.

Ministeri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda (MINEMA) yatangaje ko iri gabanyuka nta mpungenge riteye cyane kuko Leta y’u Rwanda iri kubafasha mu buryo bwo kwikorera imishinga yo kwibeshaho.

Mu Rwanda habarizwa impunzi zisaga ibihumbi 135 ziganjemo izaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu Burundi.

Hatangajwe ko inkunga yahabwaga impunzi mu Rwanda izagabanyukaho 60 %

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .