Indimu na tangawizi, imari ishyushye mu masoko y’i Kigali

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 11 Gashyantare 2021 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi b’imboga n’imbuto mu mujyi wa Kigali batangaje ko kuri ubu indimu, Tangawizi na Tungurusumu bisigaye ari imari ishyushye kuko bisigaye bigurwa cyane n’abantu bibwira ko ari umuti wa Coronavirus.

Ibi babitangaje nyuma yaho mu Rwanda imibare y’abandura Coronavirus mu minsi mike ishize yagiye yiyongera.

Bamwe mu bacuruzi bo mu isoko rya Ziniya riherereye mu Karere ka Kicukiro bavuganye na Flash Fm, bavuze ko abantu batandukanye bari kugura ku bwinshi tungurusumu, tangawizi n’indimu bibwira ko ari urukingo rwa Coronavirus.

Umwe ati “Tangawizi n’indimu kubera icyorezo cya Coronavirus, abantu bari kubigura cyane ariko kuri ubu zitangiye kuboneka. Mbere bavugaga bishobora kuba ari urukingo rwa Coronavirus.”

Undi ati “Abantu barimo barabigura cyane ariko ubu zitangiye kuboneka ntabwo ziri guhenda cyane”.

Mu bitabiriye iri gura ridasanzwe ry’izi ntungamubiri, harimo n’abari basanzwe bafite indwara zidakira bibwiraga ko ahari ari urukingo rwa Coronavirus dore ko ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko ari bamwe mu bazahazwa na Covid-19.

Mukakayumba Anastasie usanzwe afite ivuriro ritanga ubujyanama mu mirire akaba n’ impuguke mu mirire, yavuze ko bakiriye abantu benshi bagizweho ingaruka no gufata ibiribwa bitandukanye bibwira ko bibarinda COVID-19.

Ati “Twahuye na benshi cyane, ugasanga yari asanzwe afite ikibazo cy’isukari yagikurikiranaga neza, umuvuduko w’amaraso we umeze neza, ariko yagaruka kwisuzumisha ukamubaza uti ese ko ibipimo byawe byo mu mezi atatu byagiye hejuru byagenze gute? Akakubwira ngo nakoresheje ubuki kuko batubwiye ko burwanya COVID-19.”

Abahanga mu mirire bemeza ko ubusanzwe umuntu atagakwiye kurenza indimu ebyiri ku munsi kuko zikungahaye kuri vitamin C.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana aherutse kuburira abakoresha indimu, tangawizi n’ibindi byatsi bibwira ko bari kwivura Covid-19.

Yavuze ko ntacyo bifasha umurwayi wa Covid-19, ahubwo ko batitonze bishobora kubasigira ubundi burwayi.

Ati “Nigeze guhura n’abantu bikoreye inturusu nyinshi ndadabaza nti murajya he?, bambwira ko ari mu rwego rwo kurwanya Covid-19. Ibintu byo kwiyuka, rwose tubisubiremo ntabwo twebwe mu buvuzi tubyemera ko byagufasha ahubwo bishobora kugutera ibindi bibazo, abantu bakoraga ibintu byo kwiyuka babihagarike.”

“Tangawizi yo ni nk’urusenda birumvikana, uko urya nyinshi irakwangiza mu gifu. Ziriya ndimu nazo zibamo acide, iriya acide iyo igeze mu gifu ari nyinshi iracyangiza. Abantu benshi bagiye bakira Covid-19 nyuma akakubwira ati ariko igifu cyo cyanze gukira, wakurikirana ugasanga ni ibyo byatsi.”

Kugeza ubu nta muti wizewe uzwiho kuvura Covid-19 icyakora hari itandukanye yifashishwa mu guhangana n’ibimenyetso byayo. Hari inkingo zitandukanye zimaze gukorwa ariko nazo ntabwo zirinda abantu ijana ku ijana nubwo hari izagaragaje kurinda ku kigero cya 95 %.

Tangawizi ndetse na Tungurusumu ni imari ishyushye ku isoko ku bibwira ko bikiza COVD-19, nubwo inzobere zivuga ko atari byo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .