Indabo u Rwanda rwohereza mu mahanga zikubye gatatu mu cyumweru gishyira St Valentin

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 Gashyantare 2021 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Indabo u Rwanda rwohereza mu mahanga zikubye gatatu mu cyumweru gishize gishyira icyizizihizwamo Umunsi w’Abakundana wa St Valentin.

Ubwiyongere bw’indabo muri iki cyumweru bwatewe n’uko kuri St Valentin hatangwa indabo nyinshi nk’ikimenyetso cy’urukundo.

U Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo ibihumbi 43 237 by’indabo bifite agaciro ka miliyoni 456 Frw.

Imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w’Ibikomoka k’Ubuhinzi n’Ubworozi (NAEB) igaragaza ko mu cyumweru cyabanje hari hoherejwe ibilo 19 235 bifite agaciro ka miliyoni 123 bigaragaza ko habaye ubwikube buri hejuru.

Umukozi ushinzwe Itumanaho muri NAEB, Ntwali Pie, yabwiye The New Times ko iri zamuka ryatewe no kwitegura umunsi wa St Valentin aho ku Isi yose abenshi baba bahana indabo.

Yagize ati “Icyumweru cyo kuva ku wa 7 kugera ku wa 14 abantu baba bizihiza umunsi w’abakundana, henshi ku Isi usanga bahana indabo mu kuwizihiza niyo mpamvu habayeho izamuka ry’indabo twohereza mu mahanga.”

Indabo ni imwe mu mpano abakundana bahana ku bwinshi ku munsi w’abakundana, bagaragarizanya ko bakundana bya nyabyo.

Mu cyumweru cya St Valentin indabo zoherezwa mu mahanga zikubye gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .