Iyi mvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gashyantare 2021, ikaba yibasiye imirenge ya Kabare mu Karere ka Kayonza n’Umurenge wa Nasho uherereye mu Karere ka Kirehe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin yabwiye IGIHE ko iyi mvura yasambuye inzu 84 inangiza imyaka irimo urutoki, umuceri n’ibindi.
Yagize ati “Imvura yaguye mu Murenge wose ariko yangiza ibintu mu tugali dutatu niho habayemo ibibazo. Hasenyutse inzu 84, urutoki hangirika hegitari 152 hanangirika umuceri toni imwe n’igice wari warahunitswe wa Koperative, hari hari toni zisaga 50 ariko twabaruye dusanga hangiritse toni imwe n’igice.”
Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe wayipfiriyemo. Abaturage basenyewe n’iyi mvura ngo baraye babacumbikishirije mu baturanyi.
Ati “ Ikihutirwaga cyane kwari ugushakira abaturage aho bacumbika, icya kabiri ubu itsinda rishinzwe gukurikirana ibiza riri kubarura umuntu ku wundi kugira ngo tumenye ubufasha buri wese akeneye. Hari ufite amabati atangiritse cyane kuburyo yayasubizaho, hari ukeneye amashya mbese barareba buri muturage ubufasha akeneye kuburyo twabakorera ubuvugizi.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho uherereye mu Karere ka Kirehe, Nzirabatinya Modeste we yavuze ko hangiritse inzu 35, urutoki hegitari 135, ibigori hegitari 82 ndetse n’inyubako z’amashuri ku rwunge rw’amashuri rwa Nyarubare.
Yakomeje agira ati “ Ubu turi mu muganda kugira ngo dufashe abaturage inzu bishoboka ko zasanwa duhite tuzisana, twanasabye Akarere kuduha ibikoresho kugira ngo dufashe abaturage mu buryo bwihutirwa.”
Imvura nk’iyi yangiza inzu z’abaturage hamwe n’imyaka yabo yaherukaga kugwa umwaka ushize ubwo nabwo yagije inzu nyinshi mu Karere ka Kirehe mu mirenge myinshi.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!