00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirenge ibiri muri Gicumbi na Karongi yashyizwe muri Guma mu Rugo, irindwi yo mu Majyepfo ikurwamo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko guhera ku wa 6 Gicurasi 2021, imirenge irindwi yo mu Ntara y’Amajyepfo yari muri Guma mu rugo irayikurwamo kuko ubwandu bushya bwahagabanutse naho ibiri yo muri Gicumbi na Karongi ishyirwa muri Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa COVID-19.

Itangazo iyo Minisiteri yasohoye kuri uyu 5 Gicurasi 2021, rivuga ko imirenge ya Gikonko,Kansi na Mamba yo mu karere ka Gisagara, Ruhashya na Rwaniro yo muri Huye, ndetse n’uwa Ruramba yo muri Nyaruguru ikuwe muri Guma mu rugo yari yarashyizwemo ku wa 6 Mata 2021.

Insengero zaho zari zaremerewe gufungura imiryango mbere y’uko hashyirwa muri Guma mu rugo zemerewe gukomeza gufungura; ndetse n’imirimo yo kubaka uruganda rw’amashanyarazi rwa Hakan Peat Plant muri Gisagara yari yarasubitswe izasubukurwa hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Ku rundi ruhande, Umurenge wa Rwamiko muri Gicumbi n’uwa Bwishyura wo muri Karongi yashyizwe muri Guma mu rugo kubera ubwandu bushya bukomeje kuhagaragara cyane.

Ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’iyo mirenge n’uduce bituranye irabujijwe, keretse impamvu zihutirwa zirimo nko kwivuza. Abakozi ba leta bahatuye basabwe gukorera mu rugo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza, abaturage nabo bagakomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Umurenge wa Kansi muri Gisagara ni umwe mu yakuwe muri Guma mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .