Imihigo ni yose ku ndorerezi za COMESA zaje mu Rwanda

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Indorererezi zaje kugenzura imigendekere y’amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Rwanda ku wa 4 Kanama 2017, zaturutse mu muryango w’ubucuruzi mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA), zivuga ko zizakora mu buryo butanyuranya n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Ubwo yari mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubutumwa bafite bwo kugenzura uko amatora azagenda kuri uyu wa 31 Nyakanga 2017, Umuyobozi w’iryo tsinda, Bishop Mary Nkosi, yavuze ko bazakora ku buryo himakazwa demokarasi.

Yavuze ko bishingiye ku ngingo ya 6 y’amategeko agenga uwo muryango, risaba kwimakaza ihame rya demokarasi mu bihugu bigize umuryango wa COMESA.

Yagize ati “ Itsinda ry’indorerezi zacu ryashyizweho hagamijwe gushimangira ko demokarasi yimakazwa mu bihugu byo mu muryango. Turashaka kugenzura ibikorwa bya mbere y’amatora, mu bihe by’amatora, kubara amajwi no mu gihe cyo kuyatangaza, nyuma tukazakora raporo.”

Yavuze ko mu minsi yabo bari mu Rwanda bazifashisha abafatanyabikorwa mu matora, imitwe ya politiki, abashinzwe umutekano, Komisiyo y’igihugu y’amatora, sosiyete sivili, itangazamakuru n’ibindi bigo bitandukanye, yavuze kandi ko izo ndorerezi zizakorana n’izaturutse mu yindi miryango.

Ibyo bishimangirwa n’Umuyobozi ushinzwe porogaramu y’amahoro, Umutekano na Demokarasi muri COMESA, Elizabath Mutunga, wavuze ko badashobora kureka kohereza indorerezi kuko ngo bafite inshingano zo gukora ku buryo demokarasi yimakazwa mu bihugu binyamuryango.

Yagize ati “ Twebwe nka COMESA ntabwo dushobora kwanga kohereza abantu kuko u Rwanda ni kimwe mu banyamuryango bacu, twebwe rero dufasha buri wese muri twe guteza imbere demokarasi, hari ibihugu byo mu muryango wacu usanga demokarsi ikiri hasi, turabafasha, ni ngombwa ko twohereza abantu.”

Comesa ni umwe mu miryango mpuzamahanga imaze kohereza indorerezi mu matora y’umukuru w’igihugu, ikaba yarazanye izigera kuri 20 zaturutse mu bihugu bitandatu birimo Kenya, Uganda, Sudani, Misiri, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Indi miyango imaze kohereza indorerezi irimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Indorerezi zo muri COMESA zaganiriye uburyo zigiye gukora
(Uhereye i bumoso)Umuyobozi w'iryo tsinda, Bishop Mary Nkosi n'Umuyobozi ushinzwe porogaramu y'amahoro, Umutekano na Demokarasi muri COMESA, Elizabath Mutunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza