Imfashanyo igenerwa impunzi mu Rwanda imaze kugabanukaho 10 %

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Ukuboza 2017 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Imfashanyo igenerwa impunzi zitandukanye ziri mu Rwanda yagabanutseho 10 % mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, bikaba biteganyijwe ko bishobora gukomeza no mu mezi ari imbere.

Impunzi ziri mu Rwanda zihabwa imfashanyo itandukanye. Uretse impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama zigihabwa imfashanyo y’ibiribwa, izindi zihabwa amafaranga zikabyigurira.

Igabanuka ry’imfashanyo igenerwa impunzi riri ku isi hose. Mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ho imfashanyo yagabanutse ku buryo bugaragara. Nko muri Tanzania, Kenya na Uganda yagabanyutseho 50 %.

Umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe impunzi mu Rwanda, Ahmed Baba Fall ubwo hatahwaga bimwe mu bikorwa remezo mu nkambi ya Mahama bigamije gufasha urubyiruko, yavuze ko hatagize igikorwa no mu Rwanda iyo mfashanyo izakomeza kugabanuka.

Yagize ati “Muri Ugushyingo nibwo hano ibiribwa byatangiye kugabanukaho 10 %, mu Ukuboza hazagabanukaho irindi 10 %, birashoboka ko muri Mutarama hazagabanuka ibirenze ibyo kuko aho WFP (Ishami rishinzwe ibiribwa ku isi) ikura hari kuba hake. Ku isi hose imfashanyo z’ubutabazi ziri kugabanuka, ntabwo rero imfashanyo z’abagiraneza zizahoraho.”

Baba Fall yavuze ko Umuryango Mpuzamahanga ukwiye kwihutisha ibiganiro bihuza Abarundi kugira ngo nibura impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zibashe gusubira mu gihugu cyazo.

Ushizwe Impunzi muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), Rwahama Jean Claude, yavuze ko ubusanzwe imfashanyo ihabwa impunzi mu Rwanda yari kuba yagabanutse mu mezi atandatu ashize, ngo ni uko habayeho gukubita inzu ibipfunsi.

Yagize ati “Igabanuka ry’ibiryo ryakabaye ryaranatangiye mu mezi atanu, atandatu ashize, ariko twasabye abafatanyabikorwa ko bagenda bakubita inzu ibipfunsi ariko bigera aho biranga ku buryo mu kwezi kwa 11 hagabanutseho 10 % y’ibiribwa cyangwa amafaranga […] Ntabwo turamenya mu mezi ataha uko bizagenda ariko iyo ugereranyije no mu bihugu duturanye usanga u Rwanda rukigerageza. Turakomeza dukore ibishoboka byose dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu turebe ko nibura uko kugabanuka kw’ibiribwa cyangwa kw’amafaranga bitazakabya cyane.”

Igihugu cy’u Buyapani cyemeye gutanga imfashanyo y’ingoboka ku mpunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama, aho cyemeye gutanga toni 900 z’umuceri, zikazabageraho muri Gashyantare 2018.

Muri Kamena umwaka ushize, imibare yo muri MIDIMAR yagaragazaga ko mu Rwanda hari impunzi zigera ku bihumbi 160 ziganjemo Abarundi n’Abanye-Congo.
Umuryango w’Abibumbye watanze intabaza ko hakenewe miliyari 22.5 z’amadolari yo gufasha impunzi mu mwaka wa 2018.

Loni ivuga ko ku isi abakeneye ubufasha bagera kuri miliyoni 136, icyakora imfashanyo yasabwe nitangwa izahaza abagera kuri miliyoni 91 gusa.

Inkambi icumbikiye impunzi z'Abarundi i Mahama
Rwahama Jean Claude yavuze ko hari gushakishwa uburyo ikibazo cy'igabanuka ry'imfashanyo kitazakabya cyane
Ahmed Baba Fall yasabye ko impunzi z'Abarundi zishakirwa igisubizo kirambye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza