00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihuriro ryabaye Ihuro: Uko umunsi wa mbere wo kuva mu nzira saa kumi n’ebyiri wagenze (Amafoto)

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Isaha yabaye isaha mu Mujyi wa Kigali benshi bagera mu ngo zabo saa Kumi n’ebyiri “bose babireba” nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera yari yaraye abivugiye kuri RBA; mu ijoro ryo kuwa 30 Kamena ribanziriza umunsi nyirizina w’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba nshya zo kwirinda Coronavirus.

Abazi gushyenga ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwacicikanaga bati “bwa mbere mu mateka umugabo yatanze inkoko gutaha kare”.

Izo ngamba nshya zashyizweho na Guverinoma ku wa 29 Kamena, zikubiyemo ko kuva kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021 ingendo zibujijwe guhera “saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa Kumi za mu gitondo” naho “ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’imwe z’umugoroba”.

Ni ubwa mbere Abaturarwanda basabwe kuba bageze mu ngo izo saha mu mezi 15 COVID-19 imaze igaragaye mu Rwanda.

IGIHE yatembereye mu mihanda n’ibice bitandukanye bya Kigali hagati ya saa Kumi n’imwe n’iminota 40 na saa Mbili n’iminota 40 z’umugoroba ireba uko abaho bubahirije iyo gahunda.

Usibye imodoka ziganjemo izitwara imizigo zagendaga mu mihanda, byari bigoye ko wahura n’umugenzi ugenda n’amaguru.

Imodoka z’abantu ku giti cyabo zari nke cyane, mu gihe izitwara abagenzi rusange zo zari zamaze gutaha mbere y’uko isaha igera.

Nibura buri minota itanu imodoka yahuraga n’abapolisi bakayihagarika, abayirimo bagasobanura impamvu z’urugendo rwabo kandi bakerekana uruhushya rwanditse bakabona kwemererwa gukomeza.

Ya mihini mishya bavuze, hari abaraye muri stade zitandukanye bagiye bafatwa na polisi batubahirije isaha.

Muri Stade y’i Nyamirambo IGIHE yageze saa Mbili n’iminota 40, yahasanze abafashwe batubahirije saa Kumi n’ebyiri bakabakaba 100.

Mugisha Clarisse wari umwe muri bo yavuze ko uburwayi ari bwo bwamuteye kurenga ku mabwiriza.

Ati “Nari mbizi [ko kugera mu rugo ari saa Kumi n’ebyiri] nuko narwaye. Narwaye ndavuga nti reka ngende, mbona kujya kwa muganga ariko n’amasaha yari yamfashe mbibona. Ni uko baramfata kuko narenze ku mabwiriza.”

Izindi ngamba zatangiye kubahirizwa kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021 zirimo ko mu Mujyi wa Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana; amateraniro rusange arimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose bibujijwe.

Muri ibyo bice kandi ibiro by’inzego za Leta n’iz’abikorera, birafunze;abakozi bazakorera mu rugo uretse abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera. Inama zose zirabujijwe;amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze; resitora zizajya zitanga serivisi ku bantu batahana ibyo bakeneye gusa; ndetse n’insengero zirafunzwe.

Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta biteganyijwe muri Nyakanga 2021, azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

Aha saa Kumi n'ebyiri zaburaga iminota ibarirwa ku ntoki
Byagaragaraga ko ingamba nshya bose bazirikanaga
Nyabugogo ubwo saa Kumi n'ebyiri zaburaga mike
I Nyamirambo ni uku hari hameze mbere gato ya saa Kumi n'ebyiri
Imbere y'ahahoze gereza ya Nyarugenge, aha Saa Kumi n'ebyiri zaburaga gato
Imihanda imwe n'imwe yabayemo umuvundo w 'ibinyabiziga buri wese ashaka gutaha
Ku Kinamba ni uku byari byifashe saa Kumi n'ebyiri zibura iminota mike
Mbere gato y'uko isaha nyirizina igera abagenzi muri gare bari bake. Aha ni muri Gare yo mu Mujyi
Mbere gato y'uko saa Kumi n'ebyiri igera buri wese yihutaga cyane ngo zigere ageze iyo ajya
Saa kumi n'ebyiri zuzuye muri Gare yo mu mujyi nta modoka ikigaragaramo
Polisi nayo yari mu kazi nk'ibisanzwe irinda ko haba impanuka zaturuka ku bwihute bwa bamwe batinya ko isaha igera bakiri mu mihanda
Polisi yakomezaga gucungira hafi irinda impanuka
Saa Kumi n'ebyiri imaze kugera imodoka zahagarikwaga abarimo bakabazwa impamvu z'ingendo
Saa Kumi n'ebyiri zageze nta nyoni itamba mu bice bimwe bya Kigali
Saa Kumi n'ebyiri zegereje ibinyabiziga byari bike mu mihanda
Ahazwi nka Downtown saa kumi n'ebyiri ni uku hari hameze
Saa Kumi n'imwe zageze abatega imodoka zitwara abagenzi rusange bageze muri Gare
Umuhanda wa Muhima Nyabugogo ni uku wari umeze habura iminota icumi ngo saa Kumi n'ebyiri zigere
Urujya n'uruza rw'i Nyamirambo mbere gato ya saa Kumi n'ebyiri

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .