Mu itangazo NIRDA yatanze, yavuze ko abasaba bari basanzwe babikora bafashijwe n’abakozi bayo, ariko kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ntibyashobotse ko ubwo bufasha butangwa, biturutse ku kuba ingendo zihuza uturere zitemewe.
Umuyobozi wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, yavuze ko umwanzuro wo kongera igihe cyo gusaba ubufasha kugeza kuwa 31 Mutarama 2021, wafashwe kugira ngo abatarashoboye gutanga ubusabe bwabo nabo bagerageze amahirwe.
Yagize ati: “Twongereye igihe cyo gusaba ubufasha ku nganda zongerera agaciro ibumba ziribyazamo ibikoresho by’ubwubatsi, kuko abakozi bacu batashoboye gufasha abasaba nk’uko bisanzwe bikorwa. Hari n’abatarashoboye kubona ibyangombwa [bibemerera gutanga ubusabe] bitewe n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo.”
Yakomeje agira ati “nubwo hari abamaze gusaba ubu bufasha, twizeye ko uku kongera kuzatuma abatarabishoboye nabo babikora kugira ngo hatagira usigara adasabye kubera atashoboye gufashwa, cyangwa ngo ashobore kubona ibyangobwa byasabwaga[ku gihe].”
Muri gahunda y’ipiganwa yiswe “Open Calls” NIRDA ifasha inganda z’abikorera kugura ibikoresho bigezweho nk’imashini n’ibindi ku nguzanyo itagira inyungu ntinasabe ingwate. Hagamijwe kongera umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).
Bikorwa kandi mu kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibikorerwa imbere mu gihugu hagamijwe guhaza isoko ryo mu Rwanda no kongera ibyoherezwa mu mahanga.
Iryo piganwa ryatangijwe mu Ukuboza 2020 ryari riteganyijwe kurangira ku wa 10 Mutarama 2021, iminsi yaryo yongerewe rizageza ku wa 31 Mutarama 2021.
Ubusanzwe abasaba ubufasha muri iryo piganwa buzuza ifishi iboneka ku rubuga rwa NIRDA: www.nirda.gov.rw cyangwa bagaca kuri [email protected]
Abari mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo bo bashobora no kujya ku biro bya NIRDA biri muri Kigali City Tower mu igorofa rya karindwi, bakahasanga abakozi ba bayo babafasha kuzuza ifishi isaba.
Abari mu karere ka Huye bo bagana ibiro bya NIRDA ishami ry’Ubushakashatsi rikorera hafi ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, bakahasanga abakozi b’icyo kigo babafasha.
Abakeneye ubundi bufasha, bahamagara ku murongo wa telefoni utishyurwa ari wo: 1055 cyangwa bagasura urubuga rwa NIRDA ari rwo: www.nirda.gov.rw bakabona amakuru kuri iyo gahunda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!