Ibigwi bya Dr Jean Baptiste Habyarimana wishwe azira kurengera Abatutsi mu 1994

Yanditswe na Fulgence Ntawuziryayo
Kuya 19 Mata 2021 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

“Imva y’intwari ni Umutima w’abazima ( Le tombeau des heros est le coeur des vivants) nk’uko byavuzwe na André Malraux”.

Nta gihugu kitagira intwari n’ibigwari kandi nta bihe bitagira abeza n’ababi. Habyarimana Jean Baptiste yabyerekanye mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, yitandukanya na Guverinoma yari iriho ishishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Habyarimana wayoboraga Perefegitura ya Butare, yirinze gushora abaturage be mu bwicanyi, abumvisha ko bose ari bamwe aza kubizira tariki 19 Mata 1994 ubwo yakurwaga ku buyobozi, kuva ubwo ntiyongera kuboneka we n’umuryango we.

Dr Jean Baptiste Habyarimana bitaga Sacré yari mwene Nkangura Paul na Mukarwego Thérèse yari Umunyiginya w’Umwenegitore akaba yari yaravutse mu 1950 avukira mu yahoze ari Komini Runyinya, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Kibeho, Akagari ka Mpanda, Umudugugu wa Munege.

Amashuri abanza yayize i Ngoma ya Butare kuko se umubyara yari umucuruzi aho i Butare. Amashuri yisumbuye yayize muri Groupe Scolaire Officiel de Butare (INDATWA) aho yarangije mu 1969 muri Siyansi. Yakomeje amashuri makuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) i Butare muri Civil Engineering. Mu 1985 yagiye gukomereza amashuri muri Kaminuza ya Colombia; muri Leta ya Missouri muri Amerika aho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga (Doctorat) mu bijyanye na Genie Civil.

Ubwo urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwatangiraga mu 1990, Dr Jean Baptiste Habyarimana yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, yarafashwe arafungwa mu bo bitaga ibyitso by’Inkotanyi n’abandi Batutsi benshi bo muri Butare no mu gihugu hose.

Yafungiwe muri Gereza ya Karubanda kuva mu Ukwakira 1990 kugera muri Werurwe 1991. Amaze gufungurwa yafatanije n’abandi gushinga ishyaka rya Parti Liberal ( PL) ariryo ryamutanzeho umukandida wo kuba Perefe wa Butare mu 1992.

Dr Jean Baptiste Habyarimana Alisas Sacré yayoboye Perefegitura ya Butare agerageza guhuza impande zose z’umuryango Nyarwanda cyane cyane ko hari mu gihe kitoroshye cy’itangira ry’amashyaka menshi.

Yayoboye iyo Perefegitura yari irimo intiti nyinshi zigishaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Izo ntiti nyinshi zarimo intagondwa zari zishyigikiye amacakubiri ashingiye ku bwoko ndetse abenshi ni bo bari abacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse izo ntiti, hiyongeragaho abakuru ba gisirikare na Gendarmerie bose akenshi wasangaga i Butare bahohereza abahezanguni.

Izo ngeri zose ni zo Perefe Dr Jean Baptiste Habyarimana yakoranye nazo kandi akagerageza guhangana na bo ku migambi yabo mibisha babaga bafite.

Ubutwari bwe nyir’izina bwagaragaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubwo abandi bayobozi benshi bitabiraga ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, we ntiyitaye ko na we yari mu bagombaga kwicwa ariko yitanze ijoro n’amanywa azenguruka muri Perefegitura ya Butare kugira ngo ubwo bwicanyi butahagera.

Ibyo yabikoraga ahanganye n’inzego z’ubutegetsi n’igisirikare bwifuzaga ko ubwicanyi bwagera muri Butare nk’uko bwari buri mu zindi Perefegitura zose.

Mu gitabo cya Linda Melvern cyitwa “Conspiracy to Murder: The Rwandan genocide” yavuze ko mu gihe Jenoside yari irimbanyije muri Gikongoro, Gitarama na Kigali, Abatutsi benshi bari bakomeje guhungira muri Butare bahizeye amakiriro kubera Perefe Habyarimana.

Abari bari ku isonga mu bwicanyi muri Butare harimo nka Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango, umuhungu we Arsène Ntahobari, André Rwamakuba, Sylvain Nsabimana, Alphonse Nteziryayo, Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri wa Komini Ngoma ya Butare, Ladislas Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu, Major Tharcisse Muvunyi na Captaine Ildephonse Nzeyimana bayoboraga ESO (Ishuri ry’Aba-sous officier ryari i Butare ).

Ni muri urwo rwego muri Butare ubwicanyi bwatangiye ku buryo bweruye kuva tariki ya 15 Mata 1994, butangirira kuri Paruwasi ya Cyahinda mu yahoze ari Komini Nyakizu, mu gihe muri Gikongoro byahanaga imbibi ndetse no mu gihugu hose muri rusange ubwicanyi bwatangiye mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 1994.

Gutinda gutangira k’ubwicanyi muri Butare, byaturutse ku butwari bwa Perefe Jean Baptiste Habyarimana witanze ijoro n’amanywa ahagarika ibitero muri Perefegitura yari ayoboye, agakoresha inama buri munsi ba burugumesitiri n’abari bakuriye inzego zitandukanye muri Butare (Benshi batamwumvaga ariko bagatinya igitsure cye no kudatinya uwo ari we wese igihe yabaga ari mu kuri).

Ku buryo bweruye ubwicanyi muri Butare bwatangiye tariki ya 19 Mata 1994, ubwo Guverinoma yiyise iy’Abatabazi iyobowe na Perezida Sindikubwabo Théodore yari imaze kumukura ku buyobozi bw’iyo perefegitura. Bamusimbuje intagondwa Nsabimana Sylvain wakatiwe n’Urukiko rwa Arusha igifungo cy’imyaka 18.

Kuri iyo tariki ni bwo Perezida Sindikubwabo yavugiye imbwirwaruhame rutwitsi mu Mujyi wa Butare abwira Abahutu bo muri Butare ko batagomba kuba ba ‘Ntibindeba’, bagomba gukora nk’uko ahandi bakoze.

Nyuma yo gukura Dr Habyarimana Jean Baptiste ku buyobozi bwa Perefegitura ya Butare, Guverinoma y’Abatabazi yamufungiye i Butare ku Biro bya Perefegitura, aho bamukuye bamujyana i Murambi ya Gitarama; ahakoreraga Guverinoma y’Abatabazi, ari naho bashobora kuba baramwiciye. Kuko ari we ndetse n’Umuryango we wose imibiri yabo ntiyigeze iboneka.

Perefe Habyarimana yashakanye na Mukaruhimbi Josephine babyarana abana babiri aribo Carine na Amanda bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Dr Jean Baptiste Habyarimana yavukanaga n’abana icyenda, ubu hasigaye babiri gusa, abandi barindwi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuryango wa nyakwigendera Dr Jean Baptiste Habyarimana umaze igihe usaba uwaba azi amakuru y’aho bamwiciye ko yayabagezaho.

Ubutwari bwa Dr Jean Baptiste Habyarimana ku Batutsi bashoboye kurokoka bari batuye muri Butare ndetse n’abavuye mu zindi perefegitura cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ntibazabwibagirwa.

Yitanze atizigamye yitangira abe azaduhora ku mutima.

Imana imuhe iruhuko ridashira we n’umuryango we bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Habyarimana Jean Baptiste yitandukanyije na Guverinoma yashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .