I Gishari hatangijwe amahugurwa ajyanye no gucunga imbunda ntoya n’amasasu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Mata 2021 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mata Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cyo mu karere gishinzwe imicungire y’imbunda ntoya n’amasasu (RECSA) na ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda bafunguye ku mugaragaro amahugurwa ajyanye n’imicungire y’imbunda nto n’amasasu.

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Rwamagana mu Mu murenge wa Gishari ahari ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS-Gishari). Ni amahugurwa azamara icyumweru kimwe, yitabiriwe n’abapolisi 18 baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

Umuhango wari uyobowe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, hari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango RECSA, Lt. Gen Badreldin Elamin Abdelgadir hari kandi uhagarariye Leta zunze ubumwe za America ushinzwe umutekano muri aka karere, Diana Kaiser.

DIGP/OPs Felix Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda izi neza ko kubaka ubushobozi ari kimwe mu bintu by’ibanze, ashimira abafatanyabikorwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’aya mahugurwa yatangijwe.

Yagize ati "Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi bw’ibanze abayitabiriye cyane cyane ku bijyanye n’imicungire y’intwaro ntoya n’amasasu muri aka karere. Ikigo RECSA cyafashije Polisi y’u Rwanda mu gucunga no kugenzura intwaro ntoya ndetse na Leta ya Amerika ibinyujije muri iki kigo cya RECSA batanze umusanzu utandukanye. "

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yemera ko kongerera ubumenyi abapolisi ari ingenzi ari nayo mpamvu hatanzwe abapolisi bagomba guhugurwa mu bintu bitandukanye harimo imicungire y’intwaro ntoya n’amasasu.

DIGP/OPs yashimiye ubuyobozi bw ’ikigo RECSA na Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika ku bufatanye bakomeza kugaragaza. Yasabye abagiye guhugurwa kuzakoresha neza ibyo bazahugurwa, abibutsa ko imicungire myiza y’intwaro n’amasasu bizakemura ibibazo by’umutekano n’iterabwoba haba mu gihugu imbere, mu karere ndetse n’ahandi ku Isi.

Lt Gen Badreldin Elamin Abdelgadir yashimiye Leta y’u Rwanda na Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika kuba barateye inkunga aya mahugurwa, anashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya PTS-Gishari kuba baremeye kwakira aya mahugurwa.

Yagize ati "Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, turazirikana ko mwemeye guturuka mu bice bitandukanye by’Isi mukaza muri aya mahugurwa. Ndabashimira mwese kandi nzakomeza kubifuriza ubuzima bwiza. Ikigo RECSA cyashyizweho kugira ngo gikemure ibibazo byaterwaga no kwiyongera kw’intwaro ntoya n’amasasu muri kano karere, iki kibazo cyatumaga habaho amakimbirane y’abitwaje intwaro, ibyaha n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi bitandukanye, ibi bigatuma habaho ukwiyongera ku impunzi.”

Lt Abdelgadir yakomeje avuga ko aya mahugurwa ari ingirakamaro ku bihugu binyamuryango bya RECSA kuko bibafasha kugenzura abaturage baba bagifite intwaro ntoya bigatangirira mu nzego zishinzwe umutekano kugira ngo bashobore kugendera ku mabwiriza mpuzamahanga ku micungire y’intwaro ntoya n’amasasu.

Uhagarariye Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika ushinzwe umutekano mu karere, Diana Kaiser yashimiye u Rwanda ku kuba rugira ubufatanye n’ibindi bihugu mu bijyanye n’umutekano wo mu Karere ndetse n’ahandi ku Isi.

Yashimye uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, yanashimiye Leta y’u Rwanda kuba ifite ubushake bwo kwimakaza ihame ry’imicungire y’intwaro ntoya n’amasasu mu Rwanda yizeza ko Leta zunze ubumwe za Amerika zizakomeza gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere umutekano.

Aya mahugurwa yitezweho gusigira abayitabiriye ubumenyi mu gucunga imbunda nto n'amasasu
Abahugurwa bibukijwe ko imicungire myiza y'intwaro n'amasasu bizakemura ibibazo by'umutekano n'iterabwoba haba mu gihugu imbere, mu karere ndetse n'ahandi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .