00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hitabajwe ubuhuza hagati y’umujyi wa Kigali n’abatuye ‘Bannyahe’

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatanze inama yo kugana inzira y’ubuhuza hagati y’umujyi wa Kigali n’abaturage batuye mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro, yo mu Kagali ka Nyarutarama, umurenge wa Remera akarere ka Gasabo.

Kuri uyu wa Kane tariki 6 Gicurasi nibwo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hari hateganyijwe urubanza ruregwamo Umujyi wa Kigali n’abaturage bagera kuri 25 bo muri Kangondo na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe.

Ni urubanza rumaze gusubikwa inshuro enye ku mpamvu zitandukanye zirimo iz’icyorezo cya Covid-19 no kuba umujyi wa Kigali wari utarabona abawunganira mu mategeko.

Aba baturage bareze umujyi wa Kigali nyuma yo kwanga ingurane bahawe ngo bimuke mu gace bari batuyemo. Gahunda yo gusenya inzu ziherereye muri aka gace kari mu twubatse nabi muri Kigali, hakubakwa mu buryo bugezweho yatangiye muri Nzeri 2017.

Nyuma yo kwanga ingurane y’inzu bahawe, bahise batanga ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge barega umujyi wa Kigali ko wabaha ingurane ikwiriye hisunzwe amategeko. Aba baturage bose uko ari 25 bahawe nimero imwe y’urubanza kuko n’ubundi ikiregerwa ari kimwe.

Saa tatu zuzuye kuri uyu wa Kane nibwo inteko iburanisha y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko yinjiye mu cyumba cy’urukiko, Umucamanza uyoboye uru rubanza abanza kubaza niba ababuranyi bose bahari.

Bose bahise bavuga ko bahari. Umujyi wa Kigali muri uru rubanza wari uhagarariwe na Me Safari Vianney na Me Shema Gerard naho abaturage bo muri Kangondo na Kibiraro bo bari bahagarariwe n’abanyamategeko barimo Me Buhuru Pierre Célestin, Me Songa Jean Paul, Me Ndihokubwayo Innocent na Me Umumararangu Priscila.

Umucamanza yaganirije impande zombi abereka ibyiza biri mu gukemura ibibazo bafitanye mu bwumvikane bifashishije uburyo bw’ubuhuza aho gukomeza mu nkiko.

Ababuranyi bemeye gukemura ikibazo bafitanye mu bwumvikane, bahitamo ko Nshimiyimana Didace ari na we wari ukuriye Inteko iburanisha akaba ari na Visi Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ababera umuhuza.

Umucamanza yasabye ko mu rukiko hasigaramo ababuranyi gusa abandi basabwa gusohoka. Ubwo hari hagiye gutangira igikorwa cy’ubuhuza, Me Safari Vianney wunganira umujyi wa Kigali yahise azamura inzitizi, asaba umuhuza ko yabisubika bakazasubukura mu cyumweru gitaha kugira ngo babanze bajye kubibwira ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bunganira.

Umucamanza Nshimiyimana Didace yahise asubika ubu buhuza, bemeranya ko bazasubukura kuwa 13 Gicurasi 2021 saa mbili za mu gitondo.

Me Buhuru Pierre Célestin yabwiye IGIHE ko kuba bagiriwe inama yo kuyoboka ubuhuza ari ikintu cyiza kuko igikenewe ari ugukemura ibibazo mu bwumvikane.

Yagize ati “Dukeneye ubutabera bwunga ntabwo dukeneye bwa butabera buvuga ngo kanaka niwe ugomba gutsinda.”

Yavuze ko ibyakozwe byose biteganywa n’amategeko, ko umucamanza mbere yo kwinjira mu mizi y’urubanza ashobora gusaba ababuranyi kwifashisha ubuhuza.

Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Udahemuka Adolphe yavuze ko yishimiye uyu mwanzuro wafashwe n’impande zombi wo kubanza kumvikana mbere yo kujya mu rubanza. Yavuze ko ari ikimenyetso cy’uko abanyarwanda bifuza gukemura amakimbirane mu mahoro aho guhangana.

Uyu muyobozi yavuze ko imanza iyo ziburanishijwe mu mizi akenshi zitwara igihe kirekire kuburyo hari n’izimara imyaka ibiri mu nkiko, bikaba byaba igihombo ku baburanyi kandi byashobokaga ko bakemura ibibazo byabo mu mahoro.

Mu 2017 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje gahunda yo kwimurira abatuye muri Bannyahe mu Murenge wa Busanza mu karere ka Kicukiro.

Hari abaturage bagaragaje ko batishimiye icyemezo cyafashwe cyo kubimurira mu nzu, ahubwo bo bagasaba ko bahabwa amafaranga bakishakira aho kuba bihitiyemo.

Mu mpera z’umwaka ushize aba mbere bemeye inzu bimukiye mu Busanza ahuzuye inzu nshya zijyanye n’icyerecyezo.

Umucamanza yagiriye inama ababuranyi kwitabaza inzira y'ubuhuza yo gukemura ibibazo mu bwumvikane
Bamwe mu baturage bari baje gukurikirana urubanza
Abaturage ba Kangondo na Kibiraro basabwe kubanza kugerageza inzira y'ubuhuza ku kibazo bafitanye n'umujyi wa Kigali
Ingoro y'Ubutabera y'Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .