Ku wa 22 Ugushyingo 2020 nibwo u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ishyirwaho rya FEDA (Fund for Export Development in Africa),yasinyiwe mu Misiri.
Ni ikigega cyitezweho kunganira amabanki n’ibigo by’imari iciriritse mu gutanga igishoro ku bashoramari bashaka kongera ibyoherezwa mu mahanga,kuzamura ihangwa ry’imirimo, ndetse no koroshya ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika.
Umuyobozi mukuru ushinzwe uburyo bw’imikorere mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Kanyonga Louise, yabwiye The New Times ko izo miliyoni 200$ ari zo zari zitezwe ko Afreximbank izatanga nk’imari shingiro ya FEDA.
Yakomeje agira ati “Ikigega kiraza gutangizwa bidatinze. Habayeho imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19, ndetse bikomwa mu nkokora n’urupfu rw’umuyobozi wa FEDA, Dr Philip Kamau, ariko imirimo yo kugitangiza yo irarimbanyije.”
Ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ibikubiye mu masezerano y’ishyirwaho rya FEDA ku wa 16 Gashyantare 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yavuze ko kuba icyicaro gikuru cy’icyo kigega kizaba kiri mu Rwanda bizatuma rubonamo inyungu zirimo “kwimakaza isura yarwo nk’ihuriro ry’ibigo by’imari mpuzamahanga.”
Ati “FEDA kandi izafungurira abacuruzi bo mu Rwanda irembo ribahuza n’ibihugu bya Afurika n’abandi bashoramari, ikigega kandi kizaha Abanyarwanda akazi.”
Biteganyijwe ko FEDA izatangirana miliyoni 500$, ikazagenda ikura ikageza kuri miliyari y’amadorali.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!