Uyu mushinga uje nyuma y’inama n’impanuro Umukuru w’Igihugu yagiye aha Abanyarwanda batuye mu mahanga, binyuze muri ‘Rwanda Day’ aho yakunze kubibutsa ko n’ubwo batuye muri ayo mahanga ariko bagomba kuzirikana ko baje guhaha ubwenge n’ubushobozi, bakabikora bazirikana igihugu cyabo.
Umunyamategeko Wibabara, umaze imyaka irenga 20 abarizwa mu Rugaga rw’Abanyamategeko rwo mu Bubiligi n’urwo mu Rwanda, ari mu bahise batekereza uko bashyira mu bikorwa impanuro za Perezida Kagame.
Afatanyije na Stéphane Monceaux biyemeje gukora umushinga wo kubaka inzu biciye muri Girinzu Developers Ltd, Sosiyete Nyarwanda bashinze kandi batekerejeho mu buryo bwimbitse.
Uyu mushinga wa Girinzu Developers Ltd uherutse gushyirwa n’Ikigo cy’Iterambere, RDB, mu bashoramari batanu ba mbere mu Rwanda muri 2020.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Me Wibabara yavuze ko nyuma y’imyaka irenze 20 yiga akanakorera mu Bubiligi, yumvaga ashaka ko ubumenyi yahashye abujyana mu gihugu cye.
Ati “Inzira yanjye ari ukubujyana iwacu i Rwanda, nagize amahirwe kuko inzozi zanjye ndasa n’uwazikabije kuko nabigezeho.”
Yakomeje agira ati “Girinzu nk’uko izina ribivuga, twatangiye kubaka inzu duhereye ku ziciriritse kuko inyungu ya mbere ni uko duha ubushobozi umuturage bwo kugira inzu nziza itamuhenze kandi ijyanye n’ibihe tugezemo.”
Uyu munyamategeko avuga ko icyiciro cya mbere cyatangiye i Kagasa muri Gahanga cyatekerejwe hagamijwe korohereza abanyarwanda n’inshuti zabo basanzwe bakorera mu bihugu byo hanze ‘Aba-Diaspora’, gutunga inzu zabo ku ivuko.
Umushinga wa Girinzu kandi ujyanye na gahunda ya Leta y’Iterambere ry’Imyubakire y’Umujyi (Urban village), aho usanga ibikenerwa byose biri hafi, nk’amasoko ibikorwa remezo birimo amashuri, ibigo byo gukoreramo siporo, aho wagurira imiti n’ibindi.
Biteganyijwe ko mu ntangiro z’uyu mushinga hazubakwa inzu 80 zigomba kurangirana na 2021, mu gihe umwaka utaha hazubakwa inzu zirenga 200.
Yakomeje agira ati “Ikintu kiri mu ntego zacu cyane twe twashinze Girinzu, ni ukubaka inzu twakwishimira ko banyirazo bazanezezwa n’uko abana babo bazakuriramo kuko burya umwana akura neza kuko aba afite aho yisanzurira mu mikurire ye.”
Umwihariko w’izi nzu zizubakwa muri uyu mushinga wa ‘Girinzu’, ni uko inyingo yawo yakozwe neza aho buri nzu izaba ifite ubudahangarwa mu myubakire, ikomeye, idahenze, ifite uburyo bwihariye bwo kutangiza ibidukikije kandi ifite ibikoresho bikorerwa mu Rwanda.
Uwashaka gusura urubuga rwabo yaca kuri : Www.girinzu.com








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!