00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatahuwe inyandiko y’ibanga ihishura amayeri ya Mitterrand mu kohereza ingabo zo gutabara Habyarimana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura amasaha make ngo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron agirire uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, habonetse inyandiko nshya yasizwe yanditswe na Michel Rocard wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, avuga ku ruhare rw’igihugu cye mu gushyigikira Politiki yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Michel Rocard yabaye Minisitiri w’Intebe wa François Mitterrand hagati ya 1988 na 1991. Yari muri Parti Socialiste, ishyaka rimwe na Mitterrand nubwo hari byinshi batumvaga kimwe.

-* Yamenye ko ingabo z’u Bufaransa zoherejwe mu Rwanda abikuye mu binyamakuru

  • Bamenye ko avuye mu Rwanda, ubuhamya bwe burabikwa

Inyandiko ya Michel Rocard yabonywe n’Ikinyamakuru Libération, nyuma y’imyaka itanu nyirayo apfuye dore ko yitabye Imana mu 2016.

Impamvu yakomeje guhishwa kugeza ubu ntizwi gusa bishobora kuba bifitanye isano n’abahoze mu butegetsi bwa Mitterrand badashaka ko uruhare rwabo mu byabaye mu Rwanda rujya ahagaragara.

Michel Rocard ni umwe mu batanze ubuhamya mu icukumbura ryakozwe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa mu 1998, yitiriwe Paul Quilès wari uyiyoboye.

Libération yatangaje ko ubuhamya bwa Rocard yabutanze bwanditse, akaba yaragombaga no kubuvuga imbere y’abari bagize Komisiyo Quilès, gusa ku munota wa nyuma barabimwangiye ku mpamvu zitazwi. Bikekwa ko byaturutse ku ruzinduko yari amaze umwaka agiriye mu Rwanda, mu 1997.

Ikindi gitangaje, iyo nyandiko y’ubuhamya bwa Rocard imbere ya Komisiyo y’Abadepite ntigaragara ku rubuga rw’Inteko, kandi izindi zifashishijwe hakorwa raporo ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda zashyizwe hanze. Ibyo bihurirana n’uburyo inyandiko zifashishijwe na Komisiyo Quilès, Komisiyo Duclert yashyizweho na Perezida Macron itemerewe kuzigeraho nubwo abayikoze bari babyemerewe.

Iyi Komisiyo Duclert iherutse gushyira hanze raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare ntagereranywa mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni mu gihe iya Quilès yasohotse mu 1998 yo yagaragazaga ko nta ruhare icyo gihugu cyagize, nubwo ibyari bigize raporo ubwayo byagaragaza uruhare rukomeye.

Kopi y’inyandiko Michel Rocard yoherereje Komisiyo Quilès ariko iyabonetse yasanzwe mu bubiko bwite bw’inyandiko ze.

Iby’ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda yabimenyeye mu itangazamakuru

Ingabo za FPR Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kwibohora tariki ya 1 Ukwakira 1990, Perezida Juvénal Habyarimana wisangaga i Paris yahise asaba ubufasha Perezida Mitterrand.

Ingabo z’u Bufaransa zageze mu Rwanda tariki 4 Ukwakira mu cyiswe Opération Noroît, hashize iminsi itatu urugamba rwa FPR Inkotanyi rutangiye. Zahabaye kugeza mu mwaka wa 1993 ubwo hasinywaga amasezerano ya Arusha.

Mu nyandiko ye yasize, Michel Rocard avuga ko nubwo yari Minisitiri w’Intebe, ibyo kohereza ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda yabimenyeye mu itangazamakuru. Ibyo byatewe n’uko ubwo FPR yagabaga ibitero, Habyarimana yahise ajya gusaba ubufasha mu Bufaransa ariko Michel Rocard akabyamagana.

Ibyo byatumye mu myanzuro yindi ijyanye n’u Rwanda, Mitterrand n’ibyegera bye bagiye babimuhisha.

Yavuze ko u Bufaransa bwafashije Habyarimana bwishingikirije amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yasinywe mu 1975. Icyakora, yongeyeho ko no mu isinywa ry’ayo masezerano byigaragazaga ko Leta ya Habyarimana ishingiye ku irondamoko kandi ko yica abo idashaka nubwo “icyo gihe yicaga gake”.

Rocard yavuze ko mu biro bya Mitterrand muri Elysée, hari abantu bashyigikiye ko u Bufaransa bukorana n’u Rwanda ndetse bashaka ko Habyarimana aba umuntu wabo ukomeye.

Ngo ni bo bakomeje gushimangira igihuha cy’uko u Rwanda rwatewe n’abanyamahanga. Rocard wanasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside, yemeza ko FPR Inkotanyi bari Abanyarwanda b’umwimerere bangiwe uburenganzira bwo kugaruka mu gihugu cyabo, babyangiwe na Leta y’igitugu.

Rocard akomeza yibaza uburyo Leta ya Mitterrand yabaye impumyi ku rwego rwo kutamenya gutandukanya ukuri n’ikinyoma, akibaza ati “Abari abajyanama mu bya gisirikare muri Opération Noroît bari bashinzwe iki?”

Muri iyo nyandiko Rocard agaragaza uburyo Leta y’u Bufaransa yakomeje kwanga FPR Inkotanyi na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko mu 1998 yasabye ko Leta y’u Rwanda yafashwa kwigobotora ibibazo by’ubukungu ariko u Bufaransa bukabyanga kuko yari iyobowe na FPR ‘batakekaga ko yatsinda’.

Vincent Duclert wakoze kuri raporo nshya igaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko inyandiko ya Rocard ari umusanzu ukomeye mu kumenya imyitwarire y’igihugu cye mu byabaye mu Rwanda.

Ati “Ntimwibagirwe ko Michel Rocard, umugabo mu 1958 ubwo yari umugenzuzi w’imari, yakoze raporo y’amateka igaragaza ingaruka z’intambara yo muri Algeria ku baturage bo muri icyo gihugu. Ni ibintu byagaragaje uruhare rw’abo mu Ishyaka ry’Aba-Socialistes muri ayo mateka.”

Duclert yavuze ko bibabaje kuba Komisiyo yari ayoboye itarahawe uburenganzira bwo kujya mu nyandiko zifashishijwe na Komisiyo Quilès, kuko kubonamo ubuhamya bwa Rocard byari kuba byiza nk’umuntu wabaye muri Guverinoma y’u Bufaransa uzi neza ibyakorwaga.

Ubwo Rocard wari Minisitiri w'Intebe (ibumoso) yaganiraga na Mitterrand wari Perezida
Abasirikare b'Abafaransa bakigera mu Rwanda bahawe kurinda ikibuga cy'indege cya Kanombe
Ingabo z'u Bufaransa ubwo zageraga ku kibuga cy'indege cya Kigali mu 1990 zije gutabara Leta ya Habyarimana
Rocard yapfuye mu 2016 afite imyaka 85

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .